Abahanzi
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Karemera Rodrigue, yavutse 1957.
Yavukiye mu karere ka Rwamagana, yari umwana w’imfura mu muryango w’abana bane.
Amashuri abanza yayize ku ishuri rya Saint Aloys i Rwamagana, ayisumbuye ayiga mu iseminari ya Zaza mu karere ka Ngoma.
Karemera Rodrigue yatangiye gukunda umuziki akiri umwana, ubwo yigaga mu mashuri abanza yaririmbaga muri chorali.
Mu 1973 ubwo imwe mu miryango y’Abatutsi yameneshwaga abandi bakicwa, Karemera Rodrigue yaje guhungira I Burundi.
Yari akiri umunyeshuri mu mwaka wa kane wayisumbuye.
Mu gihugu cy’Uburundi niho yaje gusoreza amashuri yisumbuye.
Mu 1977 Karemera Rodrigue yagarutse mu Rwanda.
Yabifashijwemo na musenyeri Sibomana wifuzaga kuzagira Karemera umupadiri.
Ageze mu Rwanda yahise ajya kwiga iby’ubupadiri mu iseminari ya Nyakibanda.
Yaje guhagarika amasomo y’Ubupadiri ageze mu bufuratiri afata umwanzuro wo kwiberaho Umukristo usanzwe.
Ubwo yavaga mu byo kwiga amasomo y’Igipadiri yaje guhita ajya mu gihugu cya otirishe.
Yizeyo imyaka itatu ibijyanye n’umuziki, birimo gucuranga Piano, Guitar, ingoma za kizungu n’ibindi.
Karemera yamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye yagiye akora zirimo : Ubalijoro, Mpinganzima, n’izindi.
Yabaye kandi mu itsinda rya muzika afatanyije n’abandi basore batatu mu itsinda bise PAMARO ‘Pascal, Augustin, Martin , na Rodrigue’.
Iri tsinda ryakanyujijeho mu muziki nyarwanda mu myaka y’i 1980.
Yari afite ubushobozi bwo kwigisha umuziki ahariho hose mu Rwanda cyangwa hanze yarwo kuko yari abifitemo impamyabumenyi ihanitse.
Ibihangano bye biracyakoreshwa n’umuryango nyarwanda.
Karemera Rodrigue yavugaga neza indimi 6 arizo ; I kinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igitaliyani, Ikidage, ndetse n’Igiswayire.
Mu 1983 Karemera Rodrigue yarushinze na Mukakibibi Madelene babyarana abana batatu gusa.
Tariki 20 Gicurasi 1994 nibwo Karemera Rodrigue hamwe n’umufasha we ndetse n’umwana we w’Imfura witwa Karemera Valerie bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Bagabweho igitero n’Interahamwe aho bari batuye I Gikondo kuri Camp zaire.
Karemera Rodrigue akaba yarishwe arashwe.
Abana be babiri ba Karemera aribo Bigabo Janvier na Iradukunda Valery Karemera, babashije gucika interahamwe muricyo gitero.
Hari kandi undi mwana uyu muhanzi yasize yibarutse ku wundi mugore nkuko umuryango we wabitangaje, witwa Karemera Patrick.
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze umunsi 1
Minisitiri w’intebe Dr. Nsengiyumva Justin ni muntu ki?