Abahanzi
Yarangije ayisumbuye afite Miliyoni 12 kuri konti, Umuhanzi Christopher ni muntu ki?
Muneza Christopher yavutse tariki ya 30 Mutarama 1994, avukira Nyakabanda ho muri Nyamirambo.
Avuka mu muryango w’abana batandatu akaba ari uwa gatatu, abakobwa babiri n’abahyngu bane.
Ni mwene Butera Juvenal na Gahongayire Marie Mativitas.
Christopher yakuze ari umwana ukubagana kuburyo yiga mu mashuri abanza kuko yakoreshaga akaboko kibumoso kaje kuvunika bimusaba guhatiriza akiburyo kumenya gukora ibintu bitandukanye.
Yakuriye mu muryango ukijijwe ndetse yakundaga kuririmba byanatumye aba muri korali igihe kinini.
Muri 2009 ubwo Christopher Muneza yiteguraga kujya mu mwaka wa kane wayisumbuye ari mukiruhuko nibwo yumvise itangazo ry’inzu ifasha abahanzi ya Kina Music ry’amarushanwa yo kugaragaza impano, yagombaga kubera mu kigo yigagaho cya APACE, yajyanye n’inshuti ze Egide na Charles kuko umwe yarazi kuririmba undi azi kwandika, cyera kabaye yanze kujya ku murongo nkabandi ngo yiyandikishe ariko bagenzi be bavugira hejuru ko azi kuririmba bamwandika gutyo yisanga mu marushanwa atyo.
Muriryo rushanwa harimo abakemurampaka nka Mani Martin, Gahongayire, Shanelle n’abandi yabageze imbere ntandirimbo yo kuririmba arabona, baramuganirije birangira atinyutse araririmba ndetse akomeza no mu kiciro gikurikiyeho nacyo aratsinda ariko bagenzi be ntibabasha gukomeza.
Yisanze mu bahanzi 12 bari batoranyijwe gufashwa na Kina Music barimo Yvery, Yvan Mpano, Kate Bashabe, n’abandi benshi.
Muri 2010 nibwo Christopher yatangiye gukorana na Kina Music atangira kurekura indirimbo nka ‘Sigaho, Amahitamo, Ishema n’izindi’.
Yiga mu mwaka wa kane yarekuye indirimbo yakoranye na Danny Nanone yise ‘Iri joro’, iyi ndirimbo yatumye yamamara kugera atwaye igihe cy’umuhanzi w’umwaka muri RnB mu bihembo bya ‘Salax Awards’ akiga mu mwaka wa kane.
Muri 2013 Christother yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) yarageze mu mwaka wa gatandatu wayisumbuye.
Mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye na ‘Software’, aza gukomereza muri Kaminuza ya Mount Kenya.
Christopher ubwe yivugiyeko ubuzima busanzwe bwa gisore ntabwo azi kuko yisanze mu bwamamare akiri ku ishuri ko ndetse kugeza nabo mu muryango bacyekaga ko yaba anywa inzoga cyangwa akaba agendera mu ngeso zindi kandi ataribyo.
Muri 2016 yatandukanye na Kina Music ya Producer Clement , uyu muhanzi ikindi nuko yarangije amashuri yisumbuye afite miliyoni 12 kuri konti ko ndetse ababyeyi be bamufashije kuyakoresha neza.
Tariki ya 21 Mutarama 2021 nibwo yagize ibyago Mama we yitaba Imana inkuru avugako yamuteye agahinda gakomeye kuko yamukundaga.
-
AbacuruziImaze ibyumweru 4
Niwe washinze Radiant Insurance Company Ltd, Rugenera Marc ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Inkindi Aisha wigeze kwita Abagabo amagweja ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Niwe munyamidelikazi w’umunyarwanda wamamaye kw’isi akiri muto, Amélie Ikuzwe ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Afite ubumenyi yakuye muri FBI, Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga wahawe kuyobora RIB ni muntu ki?