Abahanzi
Yarafite ipeti rya Sergent, Umuhanzikazi Kamaliza yari muntu ki?
Umuhanzi Mutamuriza Anonciathe wamenyekanye nka Kamariza, agakundwa, kugeza n’ubu hakaba hakiri abihebeye ibihangano bye, ni umuhanzi warangwaga n’ijwi ryiza, indirimbo zuzuye ubutumwa byanatumye yigwizaho urukundo rw’abatari bake.
Yavutse tariki 25 Werurwe 1954, avuka kuri Se witwaga Rusingizandekwe Leandre na Nyina Mukarushema Bernadette.
Kamariza yavukaga mu muryango w’abana 13, akaba umuhererezi (bucura), aho ku myaka 14 gusa y’amavuko aribwo we n’abavandimwe be babaye imfubyi kuri nyina.
Nyuma y’urupfu rwa Nyina, Kamariza yahise ajya kurererwa kwa mukuru we Anne Marie, icyo gihe yari atuye muri Congo yari Zaire icyo gihe, ibintu bivugwa ko ari se wabihisemo kuko yabonaga Kamariza akiri muto.
Kamariza yinjiye neza mu muziki afite imyaka 20, hari mu mwaka 1974, icyo gihe umuyobozi wa korali yaririmbagamo yamuhaye impano ya Gitari, bitewe n’uburyo yamubonagamo impano yo kuririmba .
Uretse kuririmba Kamariza afite ibindi bikorwa yakoze kuko abamuzi bavuga ko yari umukobwa ushabutse.
Bimwe mu bivugwa yakoze harimo kuba yarakoreye Minisiteri yImari mu Burundi, aza guhagarika ako kazi ubwo bamwimuriraga gukorera kure, akanga gusiga se, agahitamo guhagarika akazi.
Ubwo yakoraga muri iyo Minisiteri mu masaha y’ikiruhuko yifataga amajwi ya zimwe mu ndirimbo ze.
Kamariza ni umwe mu basirikare bitanze barwana urugamba rwo kubohora igihugu.
Abagize amahirwe yo kumubona no kubana na we, bavuga ko yari umukobwa utangaje kuko mu kinyejana cye ari umwe mu bakobwa batinyutse kwambara ipantaro kandi abandi bo mu gihe cye batarabikozwaga, gusa ibyo byose akabirenzaho umutima w’ubugwaneza n’ubuntu.
Iminsi yarashize indi irataha urugamba rwo kubohora igihugu rurarangira Abanyarwanda barataha, nyuma mu 1996, Kamariza yakoze impanuka ikomeye y’imodoka arimo ava i Burundi agaruka mu Rwanda, ibintu byatumye amara icyumweru mu bitaro, maze tariki 5/11/1996, inkuru mbi y’uko Mutamuriza Anonciata yitabye Imana, itaha i Rwanda.
Kamariza yamenyekanye kandi akundwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nzakumarirungu, Kamariza, Laurette na Humura Rwanda yaririmbiye Abanyarwanda bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’izindi.
Mutamuriza ntiyigeze ashaka, ahubwo yareze abana b’imfubyi, aho yabatangiranye ari batanu aza kwitaba Imana bageze kuri 15.
Mu rwego rwa gisirikare Kamariza yitabye Imana afite ipeti rya serija.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 4
Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?