Abahanzi
Yanze Igipadiri no kuba umukomando yigira mu miziki, Nkomeje Landouard yari muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Nkomeje Landouard, yavutse tariki ya 20 Mata 1960.
Yavukiye muri Komine Buringa, Perefegitura ya Gitarama, haje kuba mu Murenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga.
Yize amashuri abanza ahitwa i Nyabitare, ayisumbuye mu Byimana mu cyiciro rusange n’Ishyogwe mu nderabarezi.
Nkomeje Landouard, asoje yigishije umwaka umwe aho yize amashuri abanza mbere yo kujya kwiga mu iseminari nkuru i Bunia muri Zaire.
Muri RDC yahamaze umwaka umwe akomereza mu Busuwisi.
Nkomeje Landouard yizeyo imyaka ibiri, avayo atageze mu gipadiri ku mpamvu abo mu muryango we batabashije kumenya.
Ageze mu Rwanda yabonye akazi k’ubunyamakuru kuri Radio Rwanda mu 1987.
Muri ORINFOR yataraga inkuru, hashize umwaka umwe, mu 1988 yaburiwe irengero burundu ku myaka 28 gusa.
Nkomeje Landouard mu ndirimbo ze zamenyekanye harimo ‘Urwibutso rw’Umutoni’, ‘Nimumpanure’, n’iyitwa ’Amayira ajya iwabo’.
Yarazi gucuranga gitari cyane kuko yigishijwe gucuranga n’abahanzi nka Bigaruka Hubert na Kabengera Gabriel akiri mu mashuri.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?