Abahanzi
Yanyuze mu nzira z’inzitane, DJ Brianne ni muntu ki?
DJ Brianne ni umwe mubavanzi b’imiziki bigitsina gore babashije kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Amazina ye ni Gateka Esther Brianne yavukiye muri Kenya mu mwaka w’i 1996.
Bavuye muri Kenya nyuma nibwo we na Mama we baje mu Rwanda batura ku Kimihurura, icyo gihe nyina yaratwite murumuna wa Brianne ari nawe bavukana kubabyeyi bombi gusa ndetse se bari baratandukanye.
Muri uko kubana na mama we Brianne yaje gukora impanuka arashya, bisabako mama we amwitaho igihe kirekire byaje gutuma yirukanwa ku kazi mu bitaro byitiriwe umwami Faisal akaba ariho yakoraga.
Mama wa Brianne yahise ajya gukora mu byamategeko kuko yari yarayize, Brianne yaje kujya kuba kwa muka se kuko Papa we yari yarashatse undi mugore ariko afatwa nabi cyane byatumye urukundo yakundaga abagore rugabanuka cyane.
Brianne yahise ajya kuba ku Kimisagara, mu rugo ntakintu cyari kibuze ariko se akabyuka ajya mu kazi agataha ni mugoroba byatumaga atamenya ibibera mu rugo.
Dj Brianne yicishwaga inzara, agakubitwa ku buryo muka se atemeraga ko yanarya ku myembe cyangwa amapera yabaga mu rugo rwabo.
Byaje gutuma Brianne azajya anyura aho imodoka zajyaga zipakururira imbuto agahitamo gutoragura izatakaye akaba arizo ajyana ku ishuri kugirango aticwa n’inzara.
Yaje kwisanga amanota yaragabanutse ku ishuri kubera ubuzima muka se yamunyuzagamo rimwe narimwe bwanatumaga yirirwana n’abana bo kumuhanda bushakira ibyo barya kandi iwabo ntacyari kibuze.
Iyo mama we yabaga aribuze kumusura baramukarabyaga ndetse akanagaburirwa ibiryo byiza icyo gihe muka se yari yaramubwiye ko nagira uwo abwira ubuzima abamo ko azaba yikozeho.
Aganira na Isimbi yavuzeko yyera kabaye yumvise arembejwe n’inkoni aribwo yagiye abibwira umu mama bari baturanye, ari nawe waje ku muha itike arataha ajya kureba nyina.
Yaje gusanga mama we kurusengero undi amukubise amaso arumirwa ahita amujyana kwa mu ganga yitabwaho ari nabwo yongeye kugira ubuzima.
Amashuri abanza yayize mu baseriziyani, ajyeze mu yisumbuye ishuri ritangira ku munanira aribwo yaje kujyanwa i Burundi aba ariho ayasireza kuri Lycée de Bubanza.
Dj Brianne yaje guhura n’umusore bahise babyarana ari i Burundi bahaba bajya muri Kenya, bakomereza muri Africa y’Epfo.
Nyuma baje kugaruka muri Kenya nanine ariko Brianne ahitamo kwigarukira mu Rwanda kuko uriya musore yari yaramuteye inda byagahararo kuko yakoraga muri Banki.
Ageze mu Rwanda yagiye kwiga muri kaminuza ya Mount Kenya ahiga umwaka umwe arabisubika, yinjira mubu DJ muri 2019, abifashwamo na DJ Theo.
Muri 2020 nibwo izina rye ryatangiye kumvikana hari muri Covid 19 aho yatangiye kuvanga imiziki kuma radiyo atandukanye nka Royal Fm, Flash TV na Magic Fm.
Covid 19 irangiye yatangiye kuvanga imiziki mu bitaramo n’ahandi nko mu tubyiniro.
Niwe kandi washinze umuryango ufasha abana badafite ubushobozi yise ‘Brianne Foundation’, ubafasha kubona ibyo kurya, kubajyana mu ishuri no kubaha ikizere cy’ubuzima.
-
AbacuruziImaze ibyumweru 4
Niwe washinze Radiant Insurance Company Ltd, Rugenera Marc ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Inkindi Aisha wigeze kwita Abagabo amagweja ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Afite ubumenyi yakuye muri FBI, Col. (Rtd) Jeannot Ruhunga wahawe kuyobora RIB ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Yitabye Imana azize impanuka, Brig. Gen. Dan Gapfizi yari muntu ki?