Wadusanga

Abahanzi

Yamamaye cyane ari muri (KGB), yitaba Imana ari muto umuhanzi Henry yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Henry Wow Hirwa  yavutse ku wa karindwi Kamena 1985 (imyaka 27), avukira i Bujumbura mu Burundi. Ni umwana wa kabiri mu bana bane b’uyu muryango. Ni we wari umuhungu wenyine.

Yari  musaza wa Nyampinga w’u Rwanda 2012, Mutesi Aurore Kayibanda ari nawe bucura mu muryango wabo.

Amashuri abanza yayatangiriye i Burundi aza kuyakomereza i Gikondo ari na ho yayarangirije.

Ayisumbuye yayize kuri Groupe Scolaire Kabuga (APERWA), aza gukomereza i Gikondo ayasoreza kuri APAPE.

Yize umwaka umwe muri Kigali Institute of Management (KIM).

Se ubabyara yitwa Kayibanda Ladislas.

Tariki 1 Ukuboza 2012 nibwo umuhanzi Henry Wow Hirwa wabarizwaga mu itsinda rya KGB (Kigali Boys), yitabye Imana arohamye mu Kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Iburasirazuba aho yari yasohokeye n’inshuti ze.

Iyi yabaye inkuru mbi yashegeshe benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda cyane cyane ku bakunzi b’umuziki wa KGB mu gihe baririmbaga indirimbo nka za Arasharamye n’izindi.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe