Wadusanga

Abahanzi

Yahagaritse gukora umuziki bitungura benshi , Miss Jojo ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Josiane Iman Uwineza wamenyekanye nka Miss Jojo mu ruhando rwa muzika nyarwanda agakundwa bikomeye mu Rwanda, yabaye umuhanzi wo hambere wakunzwe igihe uruganda rwa muzika rw’uburaga umutwe.

Yavutse mu mwaka w’1983 avukira mu ntara y’iburasirasuba mu karere ka Bugesera.

Ubusanzwe yitwaga Uwineza Josiane nyuma ahindura idini ajya muri Islam ahita afata izina rya Uwineza Iman Josiane.

Ni umwanzuro yafashe abisabwe n’uwari umukunzi we witwa Munyampundu Saleh baje gushwana.

Muri Nyakanga 2012 ni bwo Miss Jojo yatangaje ko ahagaritse ibikorwa by’umuziki.

Ubu asigaye akora muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Umwibuke mu ndirimbo nka ‘Ndi nde’, ‘Bereterida’, ‘Nganirira’, ‘Inshuti’, ‘Siwezi enda’, ‘Tukabyine’, ‘Sweet Sweet’ n’izindi.

Yatinyuye abakobwa batari bacye nabo binjira mu muziki bafatanya na basaza babo bazamura uruganda rwa muzika.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe