Abahanzi
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?

Kizz Daniel, amazina yiswe n’ababyeyi ni Oluwatobiloba Daniel Anidugbe, yavutse tariki ya 1 Gicurasi 1994.
Yavukiye mu mujyi wa Abeokuta muri Leta ya Ogun mu Burengerazuba bwa Nigeria.
Yatangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu 2014, akaba aribwo yasinyaga muri G-Worldwide Entertainment.
Yamenyekana binyuze mu ndirimbo ye yise Woju.
Amaze kugira ubushobozo, yashinze inzu ye yitwa Fly Boy Inc.
Niho yakoreye indirimbo zamugize icyamamare ku rwego mpuzamahanga nka Yeba, Buga, One Ticket na Twe Twe n’izindi.
Ijwi rye ritangaje, umuziki we n’ubuhanga mu miririmbire buhuza injyana za Afrobeats na R&B.
Kizz Daniel yatwaye ibihembo bikomeye birimo Headies Awards.
Yatwaye Soundcity MVP Awards n’ibindi, arushanwa mpuzamahanga nka AFRIMA, yewe ubwamamare bwe bwamugejeje no mu Rwanda.
Yashakanye na Mjay Anidgube baje no kubyarana impanga eshatu z’abahungu arizo ‘Jamal, Jalil na Jelani’, gusa nyuma y’iminsi ine Jamal yitabye Imana.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Ni umuramyi w’icyamamare, Umuvugizi wungirije wa ‘RDF’ Simon Kabera ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Yatewe inda ageze mu wa gatandatu yanga kuyikuramo, Umuhanzikazi Winnie Nwagi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Yarokoye ubuzima bwa Perezida Kagame n’umuryango we, Umwamikazi Rosalie Gicanda yari muntu ki?