Abahanzi
Umunyarwandakazi Gogo Gloriose wamamaye mu buryo butunguranye ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Musabyimana Groliose.
Yavukiye mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Fumbwe mu mudugudu wa Kingara ho mu ntara y’Uburasirazuba.
Gogo yavutse mu mwaka w’i 1989, yagarukiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
We ubwe yitangarijeko nta babyeyi afite yewe ko ntanabavandimwe, akaba yararezwe na nyina wabo.
Groliose yatangiye kuririmba ubwo yakira agakiza mu itorero rya Anglican, aha niho yinjiriye muri korali ahita anatangira kujya abandikira indirimbo.
Aganira n’itangazamakuru yavuzeko afite ikayi yuzuyemo indirimbo zirenga mirongo itatu.
Ubwo yinjiraga mu by’ubuhanzi ntakintu nakimwe yarazi kuribyo, byasabye ko agurisha isambu ye bamuha ibihumbi magana arindwi (700,000 rwfrs).
Aya mafaranga yayashoye mu muziki ariko igitangaje uwo yari yifashishije ngo amufashe yose yarayariye amukoresherezamo indirimbo ebyiri zonyine nazo zamajwi (Audio).
Nyuma yaho Gogo yahuye na Nsabimana Augustin aba ariwe utangira kureberera inyungu ze (Manager).
Uyu bakoranye ikiganiro banyujije ku muyoboro wa YouTube haboneka umugiraneza amwoherereza ibihumbi mirongo irindwi (70,000 rwfrs), aya mafaranga niyo bahise bakoreshamo amashusho (video) yimwe muri za ndirimbo yari yarasohoye ubwo yagrishaga isambu.
Iyo ndirimbo Gogo yayise ‘Ibanga ry’umuntu ushaka kwirinda impumu’ ninayo yarasigaranye kuko indi ndirimbo yari yarayibuze.
Indirimbo yise ‘Every day i need the blood of Jesus’ Gogo yavuzeko ntawamufashije kuyandika.
Everyday, I need the blood of Jesus.” Mu Kinyarwanda bivuze ngo “Buri munsi nkeneye amaraso ya Yesu.”
Umunyafurica y’epfo witwaThe Kiffness yatunganyije iyi ndirimbo yifashishije ibikoresho by’umuziki birimo Trompette na Piano, ayiryoshya kurushaho, ndetse yanamaze kuyisangiza abamukurikira ku rubuga rwa TikTok na YouTube.
Ubwo inganzo yazaga yarayanditse nyuma ayishyira abantu bumva icyongereza ngo bamukosorere basanga nrako ririmo.
Groliose yavuzeko yifuza umugabo nk’abandi bakobwa ariko akavugako arindiriye uwo Imana yamugeneye.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?