Abahanzi
Umuraperi w’umunyarwanda B Trey ni muntu?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Bertrand Muheto azwi ku izina rya B Threy mu muziki Nyarwanda.
Yavutse tariki ya 27 Nyakanga 1994.
Yarezwe na muka se, akaba ubwe yaritangarijeko urukundo yamweretse arirwo rwatumye agira imbaraga mu byo akora.
Avuka mu muryango w’abana batatu akaba ariwe mukuru, akurikirwa na mushiki we witwa Samantha, umuhererezi akaba nawe ari umuhungu.
Mama wa B Trey yapfuye ari muto kuko yarafite imyaka umunani (8) gusa.
Igitekerezo cyo kujya muri studio yacyigize yiga mu mwaka wa kabiri wayisumbuye.
Nyuma yo kuganira n’abagenzi be bahisemo guterateranya amafaranga bitanu bitanu birangira batorotse ishuri bajya gukora indirimbo.
Uku gutoroka ntikwabahiriye kuko byarangiye bafashwe ndetse batumwa ababyeyi.
Kinyatrap yazanywe n’izina ryazanywe na Bushali noneho B Trey azana igitekerezo cyo gushyiramo abahanzi benshi harimo nabo bakiranaga nuri Ratio music.
B Trey yakuze akunda umupira w’amaguru kuko se yari umutoza, nyuma aza guhindura yigira muri Basketball.
B-Threy yatangiye gukunda umuziki ageze mu mashuri yisumbuye ariko agorwa no kumenyekana.
B Trey yagiye muri studio afite imyaka 12 gusa ntabwo yahise asohora indirimbo.
B Trey yakuriye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.
B-Threy agitangira kugaragara cyane yabarizwaga muri Green Ferry Music, inzu yahurije hamwe abahanzi bakizamuka muri Trap yabarizwagamo.
Byasabagako we na Bushali bagenda n’amaguru bava i Nyamirambo bajyiye Kicukiro kuri Studio, ari naho havuye indirimbo ‘Tabati’ ndetse na Album yise ‘Nyamirambo’.
Muri 2016 nibwo Green Ferry yatangiye kwegeranya abanyempano b’iyi njyana.
Abo barimo Amalon, Bushali, B-Threy, Slum Drip, Prime n’abandi.
Muri 2020 ni bwo yafashe icyemezo cyo gutandukana na bagenzi be batangiranye Kinyatrap yiyemeza gukomeza urugendo rwe ku giti cye.
B Trey yakuriye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali nyuma yuko umuryango we wari warimukiye mu Rwanda.
Yakunzwe cyane binyuze mu ndirimbo “Nihe”, “Sindaza”, “Niki”, n’izindi.
B-Trey yarekuye album nyinshi zirimo ‘Nyamirambo’.
Hari kandi Album yise ‘2040’ yasohoye muri 2019.
Indi Album yayise ‘Muheto wa mbere’ yasohotse mu 2022.
Yarekuye kando EP yise ‘Shwiii dah!’ yasohoye mu 2020.
B Threy tariki ya 16 Werurwe yakoze igitaramo cyo kumurika EP yindi yise ’For Life’.
Muri 2023 Umuraperi Muheto Bertrand wamamaye nka B.Threy yakoze ubukwe na Keza Nailla bari bamaze igihe bakundana.
Nyuma baje no kwibaruka umwana w’umuhungu.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 3
Ntazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Umukinnyi wa Filime Digidigi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 6
Senateri Evode Uwizeyimana ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yari muntu ki?