Wadusanga

Abahanzi

Umuhanzikazi uri mu bakomeye mu Rwanda Linda Montez ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Linda Umurerwa ukoresha amazina ya Linda Montez mu muziki ni umwe mu bakomeye mu Rwanda.

Uyu muhanzikazi  yavukiye mu Mujyi wa Kigali aba ari naho akurira.

Linda Montez avuka mu muryango w’abana batanu, barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri akaba uwa gatatu.

Amashuri abanza yayize i Nyandungu, ayisumbuye ayasoreza muri Sainte Bernadette i Save aho yize Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yakomereje muri kaminuza mu bijyanye n’imari muri UTB.

Uyu mukobwa yatangiye kwiyumvamo umuziki ubwo yari afite imyaka itanu gusa.

Atangira kuwukora yigaga mu mashuri yisumbuye, ayasoje atangira kwitabira amarushanwa atandukanye.

Muri 2018 yitabiriye ArtRwanda- Ubuhanzi agera mu cyiciro cya nyuma cyatoranyijwemo uhiga abandi.

Muri 2020 ni umwe mu banyarwanda bitabiriye irushanwa ry’abanyempano rya The Voice Afrique Francophone muri Afurika y’Epfo aza kwikuramo kubera impamvu ze bwite.

Ni umuhanzikazi wafashwe akaboko n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin binyuze mu nzu ye ifasha abahanzi yise “Uncle’s Empire”.

 

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe