Abahanzi
Umuhanzikazi Tems ni muntu ki?

Tems amazina yiswe n’ababyeyi ni Temilade Openiyi.
Ni umuhanzikazi wavukiye Lagos muri Nigeria tariki ya 11 Gicurasi 1995.
Umuryango we waje kwimukira mu Bwongereza nyuma baza kugaruka muri Nigeria afite imyaka itanu (5) nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye.
Tems yize amashuri abanza muri Nigeria nyuma aza gukomereza ayisumbuye muri Afurika y’Epfo.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yakomeje kwihugura ku bijyanye no kuririmba yifashishije YouTube.
Muri 2018 uyu muhanzikazi nibwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “Mr Rebel” ari na we wayikoreye mu buryo bwa majwi.
Nyuma y’umwaka umwe yongeye gushyira hanze indirimbo yise “Try me” yanakunzwe cyane, aza no kuyikurikiza EP yise ‘For Broken Ears’.
Yamenyekanye cyane ubwo yakoranaga indirimbo na Wizkid yitwa ‘Essence” yari iri kuri Album ‘Made In Lagos’ ya Wizkid.
Tems yakoranye n’abahanzi bakomeye nka Future, Drake, Rihanna na J.Cole.
Muri 2023 Tems yegukanye Grammy ya mbere nka “Best Melodic Rap Performance” hamwe na Drake mu ndirimbo “Wait For You” mu birori bya Grammy Awards byabaga ku nshuro ya 65.
Mu bihembo bya Grammy 2025 byatanzwe kuwa 02 Gashyantare muri Los Angeles, Tems yatwaye igihembo cy’umuhanzi w’umunya-Africa wakoze indirimbo nziza ‘Best African Music Performance’.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?