Wadusanga

Abahanzi

Umuhanzi wamamaye ku ndirimbo (Numugabo) yakoreshejwe mu kwamama, Muheto Deo ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Muheto Deo yavukiye i Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi,mu mwaka w’i 1997.

Avuka kuri Christophe Rucakatsi na Kabagenzi,avuka mu muryango w’abana umunani akaba uwa karindwi,yagarutse mu Rwanda afite imyaka 16,aha mu Burundi niho yatangiriye amashuri abanza.

Ageze mu Rwanda yahise ajya gufatanya n’abandi banyarwanda mu rugamba rwo kubohora igihugu,aza gusezererwamo ajya kwiga imyuga,aharangije ajya kwiga ibijyanye n’iyobokamana (Theology) ahakura impamyabushobozi aho yigaga muri EBAER ihagarariwe na Zion Temple.

Impano yo kuririmba ayikomora mu muryango we kuko harimo abavandimwe be bibyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Uwizeyimana Willy wamamaye mu ndirimbo(Urimwiza Yesu)  mu Burundi nahano mu Rwanda.

Mu muryango wabo bafitemo abanyempano benshi harimo n’abakina umupira nka Ngabonziza Guillain ukina muri APR FC.

Deo bakunze kwita (Numugabo) yatangiriye kuririmba muri korali ahagana mu 1998 muri ADEPR.

Yatangiye kuba umutoza mu ma korali 2001 abifatanya no kwandika indirimbo.

Muri 2015 nibwo yatangiye kujyana na korali muri studio gukora indirimbo zamajwi.

Muri 2017 nibwo yagiye muri studio gukora indirimbo yambere ye ikaba yari Gospel yitwaga (Muvuzimpundu) yakorewe na Producer Fazil Katumbi,ari nawe waje gukora indirimbo yitwa (Komeza utuyobore),iri mu njyana ya Lumba y’intsinzi ya Perezida Paul Kagame muri mwaka wa 2024.

Yasubiye muri Studio agiye gukora indirimbo zo kwamamaza umukandida w’ishyaka RPF Inkotanyi Paul Kagame muri 2024 mu matora y’umukuru w’igihugu.

Yakoze indirimbo yatumye amenyekana cyane yise (Ni umugabo) aho yarataga ibigwi by’umukandida Paul Kagame wari watanzwe n’ishyaka rya RPF Inkotanyi,nyuma yo gutsinda amatora kwa Nyakubahwa Paul Kagame yo gukomeza kuyobora U Rwanda yahise akora indi ndirimbo yo kwishimira intsinzi ye nayo yaramamaye cyane yise (Komeza utuyobore).

Urugendo rw’umuziki aracyarukomeje aho avugako intego ye ari ugukora ibihangano byinshi kandi byiza yifashishije inganzo ye,kuri ubu yatangiye no gukora cinema.

Umuhanzi afatiraho ikitegererezo ni Kayirebwa Cecile.

‘Numugabo’ nkuko bakunda kumwita arubatse afite umugore n’abana batatu.

 

 

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe