Abahanzi
Umuhanzi Jean Christophe Matata yari muntu ki?
Jean Christophe Matata yavutse mu mwaka w’1962, hari tariki 20 Kanama.
Yavukiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.
Afite i myaka 18 yinjiye muri muzika, abikora by’umwuga.
Muri uwo mwaka yabarizwaga mu itsinda ryitwaga “Africa Nil Band” ariko nyuma yaje guhitamo kuba umuhanzi uririmba wenyine (soliste).
Mu mwaka w’1986, Jean Christophe Matata yaje mu Rwanda.
Kuva icyo gihe yari mu bahanzi bari bagezweho muri Kigali kubera album ye yitwa “Amaso Akunda”, n’iyitwa “Ihorere ntusarare”.
Indi album ya Matata yakunzwe ni iyitwa “Nyaranja ”.
Indirimbo z’uyu muhanzi zatumye aba umuhanzi w’icyamamare kandi wahozwaga ku mutima na benshi.
Mu mwaka w’1990 Matata yasubiye i Burundi akomeza no kujya mu bindi bihugu birimo u Bubiligi.
Matata ni umwe mu bahanzi baranze ibihe bikomeye by’umuziki mu Burundi hagati y’1970 n’1980.
Ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro (21h00) ku itariki ya 3 Mutarama 2011.
lcyamamare Jean Christophe Matata yitabye Imana aguye mu bitaro by’i Cape Town muri Afurika y’Epfo; yari yiteguye gukora igitaramo muri uwo mujyi.
Matata yapfuye afite imyaka 50 azize indwara y’igihaha cy’ibumoso.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?