Abahanzi
Umubyinnyi Isi yose itangarira w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver ni mu ntu ki?
![](https://kigalibio.com/wp-content/uploads/2025/01/Sherrie-Silver-ni-umwe-mu-banyarwandakazi-bamaze-kugera-ku-bikorwa-byindashyikirwa-bakiri-bato.jpg)
Sherrie Silver yavutse mu mwaka 1994, avuka ari ikinege, mama we yitwa Florence Silver.
Ni umukobwa udasanzwe muku byina injyana zigezweho kandi azi no gukina filme.
Sherrie Silver yavukiye mu Karere ka Huye.
Se yitabye Imana ataravuka, we na nyina bajya kuba mu Bwongereza akiri umwana.
Yubakiwe ikibumbano mu Bwongereza, iki kibumbano giteze amaboko nk’uko mu mbyino za Kinyarwanda bikorwa.
Iki kibumbano kiri mu munani byahanzwe na Adidas i London igamije gushyigikira abagore b’icyitegererezo ku rubyiruko aho mu bandi harimo umukinnyi ukomeye wa Arsenal y’abagore Vivianne Miedema.
Ubu ari mu bantu bakomoka mu rwa Gasabo bubatse izina ku rwego mpuzamahanga.
Amaze kugaragara mu ndirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye ku Isi ariko iyamumenyekanishije ni “This Is America” ya Childish Gambino yanamuhesheje igihembo cya MTV Music Video Award.
Mu birori byabereye mu Bwongereza mu mujyi wa London muri Kamena 2018, nibwo Sherrie Silver yahawe iki gihembo atsinze Ghana Boys, Nqobile wabyiniye Drake, Rihana, n’abandi bakomeye na CEO Dancers Abanyafurika y’Epfokazi banakorana na Nqobile.
Sherrie Silver afite umuryango yise Children Of Destiny ufasha abana bakomoka mu miryango ikennye mu Rwanda.
Uyu mukobwa yatangiye ibikorwa by’urukundo ubwo yari afite imyaka icyenda akimara kubura mubyara we wari wishwe na Malaria ashaka kumuha icyubahiro.
Afashijwe na nyina yatangiye gucuruza ‘Cake’ mu Mujyi wa Londres ashaka gukusanya amafaranga ngo aguriremo abantu inzitiramibu.
Sherrie Silver ni ambasaderi wa Malaria No More, umuryango ugamije kurwanya Malaria.
Yatangije Umuryango ufasha abanyempano yise “Sherrie Silver Foundation’’ agamije kwitura abamugana bafite impano, ineza yagiriwe akigishwa kubyina ku buntu none ukaba warabaye umwuga wamugize icyamamare.
Uyu muryango ababarizwamo bose nta n’umwe wishyuzwa.
Bill Gates yamushimiye nk’umunyadushya uri kuzana impinduka ku bihe by’ubu n’ibizaza bya Afurika.
Muri 2019 yagizwe Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) ndetse yanazengurutse ibihugu birimo Cameroon, Ghana n’u Rwanda aganiriza urubyiruko uko bakwikura mu bukene.
Yiyemeje kurera abana b’impanga b’abakobwa bari bavutse nyina agahita apfa.
Aba bana biswe Precious na Sapphire niwe ubakurikirana ndetse yigeze guhura na Perezida Kagame ari kumwe nabo.
Ari mu bahawe ibihembo bya TIME100 mu itangizwa ry’inama ihuza abantu 100 bavuga rikijyana n’itangwa ry’ibihembo ku bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego rwa Afurika bizwi nka ‘TIME100 Summit and Impact Awards Africa’.
Ibirori byabereye bwa mbere ku Mugabane wa Afurika muri Kigali Convention Centre ku wa 17 Ugushyingo 2023.
Yigeze gutangaza ko yaguze inzu ibarirwa muri za miliyari z’amafaranga y’u Rwanda mu mujyi wa London.
Biturutse kuri uyu muryango Sherrie Silver Foundation ufasha abana bafite impano yashinze, bamaze gusurwa n’ibyamamare bitandukanye yaba abakora umuziki, no muzindi ngeri z’imyidagaduro baturutse hirya no hino kw’isi.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umunyarwanda wigisha muri kaminuza ya MIT iri muzambere ku Isi, Dr Aristide Gumyusenge ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Hon Lambert Dushimimana ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umwanditsi w’Ibitabo uri mu bakomeye ku Isi, Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique ni muntu ki?