Wadusanga

Abahanzi

Papa we ni umushinwa, Dj Toxxyk uri mu bakomeye mu Rwanda ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Shema Arnaud uzwi nka Dj Toxxyk yavutse ku wa 27 Nyakanga 1993.

Yavukiye mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri Nyina w’umunyarwandakazi na Se w’Umushinwa ikindi gice akaba Umubiligi.

We na Mama we baje mu Rwanda Dj Toxxyk afite imyaka itatu ari naho yakuriye, yahuye na Se bwa mbere ku wa 6 Nyakanga 2019, kuko yari yaramusize akivuka asigarana na Nyina.

Urugendo avugako rutari rworoshye kuko yari muto kubona akazi bigoye gusa akaba yari yarasoje amashuri yisumbuye afite intego yo kuzaba umuvanzi w’imiziki.

Izina Toxxyk ubundi siko ryandikwa ahubwo yavuzeko yahisemo kwitwa (Toxic) ariko bijya n’ubusobanuro bwaryo asanga abantu batazaryakira neza ahitamo guhindura uko ryandikwa.

Mbere yo kwinjira mu byo kuvanga umuziki yabanje kuba umubyinnyi mu bwana ariko ntibyamuhira nyuma aza kwinjira mu byo kuvanga umuziki kuko yawukundaga cyane.

Nta shuri ryihariye yabyizemo usibye gukurikira uko abandi bakomeye ku Isi babikora byatumye asobanukirwa neza uwo mwuga.

Yatangiye kumenyekana cyane ubwo yacurangaga muri Ogopogo Nightclub yaje guhindura izina ku Kimihurura, yari muto afite imyaka 19 ndetse muri ibyo bihe yacurangaga no muri Chillax Lounge i Nyarutarama.

Kurundi ruhande ariko yigeze kumva yabivamo butewe namananiza avugako aba muri uyu mwuga aho yashatse inshuro esheshatu akazi muri Banki ya Kigali ariko bikarangira byanze.

Yakomejwe n’amasengesho ya mama we kuko mu busanzwe nabo mu muryango we bahafi yatangiye bose bamubwirako ntakintu byamugezaho.

Muri 2022 Dj Toxxyk, yasohoye EP yitiriye umwana we ‘Ayden’, yavuze ko impamvu yayimwitiriye ari uko mu gihe cy’umwaka yari amaze ku isi yamubonyemo impano ikomeye irimo no kubyina, yayihurijeho abahanzi batandukanye.

DJ Toxxyk yafashije aba DJs benshi barimo DJ Sonia, DJ Kavori, Selecta Danny, DJ Yves , DJ Chris n’abandi.

Toxxyk ari mu ba Dj bakomeye, babashije kwambutsa ubuhanga bw’abo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi ajya gutaramira Abanyarwanda n’abandi.

Muri 2023, yakuriwe ingofero ubwo yacurangiraga ibihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cya Kendrick Lamar i Kigali.

Niwe utegura ibitaramo bikomeye yise ‘Toxxyk Xperience’ ahurizamo ibindi byamamare mu muziki.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe