Wadusanga

Abahanzi

Ntasanzwe, ni umwe mu bagore utunganya umuziki mu Rwanda, Producer Chrisy Neat ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Producer Chrisy Neat, amazina ye ni Ruth Kanoheli banakunda kumwita ‘Nzobidahanda’.

Yavukiye mu karere ka Nyagatare , mu Ntara y’Iburasirazuba, yamenyekanye mu gutunganya indirimbo ndetse asubiramo indirimbo z’abahanzi  ba kera baririmbaga mu njyana gakondo.

Uyu mukobwa  yakuze yumva iby’ubuhanzi atazabikora nk’umwuga, muri 2016 Chrisy Neat yagiye kwiga mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo ashyira imbaraga mu gutunganya indirimbo n’ijwi.

Nku mwuga utari umenyerewemo abagore ntiwamwakiriye neza kuko hari benshi bagiye bamuca intege.

Chrisy Neat agitangira byamusabaga kujya yishyura muri studio zitandukanye rimwe na rimwe ntacyo yinjiza ataranamenyekana.

Umuraperi Riderman niwe wabonye impano ye amuha rugari muri studio Ibisumizi.

Nzobidahanda yakoze ndirimbo nyinshi zakunzwe mu muziki nyarwanda nka Nyegamo ya Nyagasani ya Rideman, Victorious ya Alpha Rwirangira , My Love ya Yago n’izindi.

Yavuzeko  mu bihe bya mbere yababajwe n’uko hari abantu yakoreraga indirimbo ntibazishyire hanze, ibi byatumye yiga kubirenga kugira ngo ashobore kugera ku ntego yihaye.

Producer Chrisy neat Nzobidahanda yanamenyekanye mu ndirimbo Urukundo, urungano, Umumararungu, Ndakwihaye n’izindi nyinshi.

 

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe