Abahanzi
Ntakuntu utaba wararirimbye ku ndirimbo yitwa ‘Intsinzi’, Mariya Yohana wayiririmbye ni muntu ki?
Umuhanzi Mukankuranga Marie Jeanne bakunze kwita Mariya Yohana, ni umwe mu Banyarwanda bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ndetse na we ubwe akaba yari afite abana bagiye ku rugamba nyirizina guhera mu ntangiriro za (1987-1990), kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi zikanabohora u Rwanda.
Uyu mubyeyi yavutse mu 1943 ahahoze ari muri Perefegitura ka Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yabaye umwarimu i Rwamagana, Kibungo, Rwamurunga muri Uganda ndetse na camp Kigali, yaje no kuba umwarimu mu gihe cy’imyaka 15 muri “One stop center” Kimisagara kugeza mu Kuboza 2012
Imwe mu ndirimbo ze nyinshi kandi nziza zakoze akazi gakomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ni ‘Intsinzi’yahogoje amahanga kuko na n’ubu iracyaririmbwa mu bikorwa byinshi biba birimo gahunda zijyanye n’intsinzi.
Uruhare rwe mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, Mukankuranga Marie Jeanne yarunyujije mu bikorwa byinshi by’ubwitange ariko we akagira umwihariko wo kubishyira no mu nganzo yo kuririmba indirimbo zakanguriraga Abanyarwanda guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo ku gihugu, ku muco, ku rurimi no ku buzima bwacyo.
Hari benshi (nanjye ndimo), twari tuzi ko izina Mariya Yohana ari agahimbano ko mu bwana cyangwa kubera umwuga w’ubuhanzi, ariko ubusanzwe ni izina rye bavuga mu Kinyarwanda nk’uko Mariya Yohana abyivugira.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?