Wadusanga

Abahanzi

Niwe wazanye injyana ya Coga Style, Rafiki ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Umuhanzi Rafiki Mazimpaka azwi cyane mu njyana yihariye ya ’Coga Style’ ku izina rye ry’ubuhanzi ’Rafiki’, yavutse mu 1984 , avukira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amashuri abanza yayize i Goma muri RD Congo, ayisumbuye ayiga muri CGFK (College George Fox de Kagarama).

Yatangiye muzika kera kuko aho yigaga mu mashuri yisumbuye aho yabaga muri Korali y’ikigo, nyuma mu 2002 ayivamo ajya mu itsinda ryo kubyina ryitwaga ‘Hot Side’ yari ahuriyemo na Kamichi, Platini, Prince Kidd na Bad Rama.

Muri iyo minsi, nibwo yahuye na Producer Jay P amukorera indirimbo ya mbere yitwa ‘Igipende’ yasohotse mu mpera za 2004, nyuma y’aho haza ‘Igikosi’ n’izindi yagiye akora agitangira umuziki zikamwubakira izina mu Rwanda.

Uyu muhanzi yazanye umwihariko w’injyana ya “Coga Style” yumvikanamo ururimi rw’Ikinyarwanda ruvugwa na benshi mu batuye mu Majyaruguru y’u Rwanda nk’umwihariko.

Iyi njyana ya “Coga” yagereranywa na (Kinyarwanda Dancehall) yazanywe n’uyu muhanzi, bituma bamutazira “Umwami wa Coga Style”.

Rafiki yasohoye album ye ya mbere yitwa “Ica Mbere” kuwa 4 Ukwakira 2008, yari igizwe n’indirimbo 12 zose ziririmbwe mu njyana ya Coga yanyuze benshi mu Banyarwanda.

Rafiki wakuze akunda injyana ya Reggae na Lumba mu bahanzi yakoranye nabo harimo Miss Jojo, Miss Shanel, Professor Jay, Dr. Jose Chamelone, Washington, Youth Wave, Dream Boyz n’abandi.

Mu bihembo yatwaye harimo Pama Award (Pan African Music Awards) inshuro ebyiri mu 2007 na 2008 muri Uganda.

Yitabiriye kandi irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar mu Rwanda mu bihe bitandukanye gusa ntiyabasha kwegukana iki gikombe.

Izikunzwe