Abahanzi
Niwe waririmbye ‘Uko nagiye i Bugande’ Umuhanzi Nkurunziza Francois ni muntu ki?
Umuhanzi Nkurunziza Francois yavukiye muri Komini ya Rukara yo muri Perefegitura ya Kibungo mu 1951.
Yize amashuri abanza aho i Rukara, ayisumbuye ayakomereza i Rwamagana aza gusoreza kuri Groupe scolaire de Butare,i Butare niho yigiye ibyo gukirigita imirya, avamo umucuranzi wa gitari.
Yatangiye ubuhanzi mu myaka yambere ya 1970 kuko mu 1978 hageze afite indirimbo zirenga 40 zizwi.
Indirimbo ye “uko nagiye i Buganda” niyo yamumenyekanishije ku rwego rw’igihugu.
Iyi ndirimbo yakinwe bwambere kuri Radio Rwanda mu 1973 iba kimomo kugera n’ubu, yatumye uyu muhanzi ahinduka ikirangirire mu Rwanda no mu karere ruherereyemo.
Iyo wumvise neza indirimbo nyinshi za Nkurunziza, usanga ziganjemo inkuru z’incamugongo, amaganya, guhondoga no gucura umuborogo ku bw’impamvu zinyuranye z’ubuzima zirimo nk’amahirwe make, ibizazane, amaherere n’ibindi.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?