Abahanzi
Niwe waririmbye indirimbo ya karahanyuze izwi nko ‘Ku Gicamunsi cya Noheli’, Manasseh yari muntu ki?

Habarurema Manasseh yavutse mu 1967, ntiyigeze agira amahirwe yo kwiga.
Ntabwo yakandagiye no mu mashuri abanza, gusa igitangaje ngo yari azi gusoma no kwandika.
Habarurema yarazi gucuranga gitari mu buryo budasanzwe.
Uyu muhanzi yagiraga uburwayi bw’amaso kuko yabonaga ku manywa byagera nijoro ntabashe kureba.
Havugimana ni we wavuzaga ingoma bari barikoreye mu bikombe bya Nido n’amashashi.
Ubwe akaba yaravuzaga gitari atari yarigeze agura kuko yari yarayibarije ubwe.
Indirimbo ‘Esiteri mwana wanshavuje’ benshi bajya bibwira ko yayiririmbiye umukobwa yakunze ariko sibyo.
Mu 1989, Manasseh n’umuvandimwe we Havugimana iriya ndirimbo, bayiririmbiye akana gato ngo basanze mu rugo rwari rwabatumiye kuri Noheli, ako kana kakabakunda cyane.
Umuvandimwe wa Manasseh witwa Havugimana yavuzeko Manasseh yasize indirimbo nyinshi kuri Radiyo Rwanda zirimo: Ikirezi , Umukobwa ni nyampinga, umugabo bihemu n’izindi.
Yongeyeho ko zose ntizamenyekanye cyane nka ‘Esiteri’.
Umuhanzi Manasseh yagiye ahunze u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo mu muryango we bakaba bakeka ko yaguye mu buhungiro kuko kuva ubwo batongeye kumubona.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?