Wadusanga

Abahanzi

Niwe waririmbye indirimbo ya karahanyuze izwi nko ‘Ku Gicamunsi cya Noheli’, Manasseh yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Havugimana Janvier umuvandimwe wa Manasseh (Photo/Internet)

Habarurema Manasseh yavutse mu 1967, ntiyigeze agira amahirwe yo kwiga.

Ntabwo yakandagiye no mu mashuri abanza, gusa igitangaje ngo yari azi gusoma no kwandika.

Habarurema yarazi gucuranga  gitari mu buryo budasanzwe.

Uyu muhanzi yagiraga uburwayi bw’amaso kuko yabonaga ku manywa byagera nijoro ntabashe kureba.

Kwamamaza

Havugimana ni we wavuzaga ingoma bari barikoreye mu bikombe bya Nido n’amashashi.

Ubwe akaba yaravuzaga gitari atari yarigeze agura kuko yari yarayibarije ubwe.

Indirimbo ‘Esiteri mwana wanshavuje’ benshi bajya bibwira ko yayiririmbiye umukobwa yakunze ariko sibyo.

Mu 1989, Manasseh n’umuvandimwe we Havugimana iriya ndirimbo, bayiririmbiye akana gato ngo basanze mu rugo rwari rwabatumiye kuri Noheli, ako kana kakabakunda cyane.

Kwamamaza

Umuvandimwe wa Manasseh witwa Havugimana yavuzeko Manasseh yasize indirimbo nyinshi kuri Radiyo Rwanda zirimo: Ikirezi , Umukobwa ni nyampinga, umugabo bihemu n’izindi.

Yongeyeho ko zose ntizamenyekanye cyane nka ‘Esiteri’.

Umuhanzi Manasseh yagiye ahunze u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo mu muryango we bakaba bakeka ko yaguye mu buhungiro kuko kuva ubwo batongeye kumubona.

Kwamamaza
Abasomye iy’inkuru: #7,322
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe