Abahanzi
Niwe wakuye Urban Boys i Butare, Umuhanzi Safi Madiba ni muntu ki?
Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Niyibikora Safi akaba yaramenyekanye nka Safi Madiba mu muziki.
Yavukiye i Gitwe ahahoze hitwa i Gitarama mu majyepfo y’Urwanda tariki ya 3 Kamena 1987, avuka mu muryango w’abana bane abakobwa babiri n’abahungu babiri akaba ari umuhererezi i wabo.
Safi yakuze arerwa na nyina kuko se yitabye Imana akiri muto.
Yatangiye gukunda umuziki akiri muto kuko kumyaka 11 yarazi gucuranga senti, amashuri yayize i Gitwe, ayisumbuye ayasoza muri 2007, aha niho inganzo yatangiriye kuko yabaga mu itsinda ryasubiragamo indirimbo zabandi bahanzi, ibi akaba yarabifatanyaga no gukina umupira w’amaguru n’umukino w’intoki wa Volleyball.
Mu itsinda yabagamo harimo umusore wari inshuti ye witwaga Scott, bakirangiza ayisumbuye yabonye akazi muri ATRACO nyuma aza kumuhamagara bajya gukora indirimbo yabo yambere bakoreye i Butare ku Itaba, bayikorerwa na Producer witwaga Junior bamwishyura ibihumbi mirongo itatu (30,000rwfrs) icyo gihe n’ubundi Safi yabaga i Butare.
Icyo gihe baguze ama CD 20 ndetse yewe Safi akabwira Scott ko bagomba kugura izindi CD zo gushyiraho indirimbo yabo kuko yumvaga aribwo buryo indirimbo izamenyekana.
Studio bakoreyemo niho baje guhurira na Humble Jizzo, Lino G na Nizzo bumvise ukuntu Safi azi kuririmba babashyiramo igitekerezo cyo gushinga itsinda baryita Urban Boyz.
Indirimbo yambere bakoze nka Urban Boys bayise ‘Ikicaro’, iya kabiri bayita ‘Tubanenge’, i Butare imyidagaduro yaho yarishyushye kurusha i Kigali kubera Kaminuza y’Urwanda yabagamo abahanzi n’abanyamakuru benshi ndetse na Radio Salus ikaba yari imaze gufata imitima ya benshi.
Nyuma Scott yaje guhugira mu kazi ava mu itsinda atyo, nyuma Lino G yaje kugirana ikibazo na Nizzo nawe avamo basigara ari batatu.
Safi yaje kwimuka ava i Butare agiye kwiga muri Kaminuza i Mudende ahiga amezi make ajya muri ULK, yaje kubwira bagenzi be aribo Humble G na Nizzo kuza i Kigali narwo rwari urugendo rutoroshye.
Safi kubwamahirwe hari mushuti we waje kumuha Studio ya Unlimited ayivana i Butare ayijyana i Kigali arayimuha kugirango ajye ayireberera inyungu kimwe mu byabafashije kutagirwa cyane no gukora ibihangano byabo kuko ninabwo Lick lick yazagamo.
Safi byaje kurangira avuye mu itsinda ndetse Iminsi ibiri mbere y’uko indirimbo”I Miss You” ya Urban Boys ijya hanze taliki 18 Ukwakira 2017 byari byamenyekanye ko Safi yasezeye mu iri tsinda akaba yari yamaze no kubwira aba hafi ko iriya yariyo ndirimbo ya nyuma akoranye na Urban Boys.
Urban Boys imaze gutandukana na Safi yahise ishyira hanze indirimbo 3 ari zo: Mpfumbata, Kigali Love na Nta kibazo bakoranye n’abahanzi banyuranye ndetse ikaza kwamamara cyane.
Ni mu gihe Safi yahise nawe yahise ashyira hanze indirimbo 7 mu mwaka umwe gusa batandukanye harimo ‘ Got it yakoranye na Meddy, Kimwe kimwe, Fine yakoranye na Rayvanny umuhanzi ukomeye muri Tanzania, My Hero, Nisamehe yakoranye na Riderman, Good Morning, Igifungo n’izindi.
Muri icyo gihe niba Safi ku ndirimbo ye ya kabiri yari arimo akora ku giti cye yahise atangaza Bad Rama umuyobozi wa The Mane nk’umujyanama we ndetse Safi atangazwa nk’umuhanzi mushya muri The Mane wari ugiye gufatanya na Marina wafashwaga na Bad Rama icyo gihe.
Safi ari kumwe na bagenzi kunshuro yabo ya kane bari bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ryahatanirwaga ku nshuro ya gatandatu bararyegukanye muri 2016.
Tariki 1 Ukwakira 2017, Safi Madiba na Niyonizera Judith bashyingiranywe imbere y’amategeko ndetse banasezerana mu rusengero, bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.
Mu mpera za 2019 nibwo Safi Madiba yerekeje muri Canada, icyo gihe byavugwaga ko sanze yo umugore we Niyonizera Judith bari bamaze imyaka ibiri basezeranye kubana imbere y’amategeko.
Nyuma y’igihe gito ageze muri Canada, Safi Madiba wari umaze gutandukana na The Mane yanatandukanye n’umufasha we atangaza ko yafunguye sosiyete ‘Ni ukuri music’ ifasha abahanzi.
Safi yabonye ubwenegihugu bwa Canada muri 2024 nyuma y’uko yari amaze imyaka ine n’amezi ane ashakisha ibyangombwa bimwemerera kuba umuturage wa Canada.
Safi yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Vancouver tariki ya tariki 30 Ukuboza 2023 yamurikiyemo Album ye ya mbere yise ‘Back to Life’ .
Tariki ya 26 Ugushyingo 2020,Safi yagaragaje amafoto y’umuhungu we Niyibikora Jaden Lion gusa mama we ntaramenyekana.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?