Abahanzi
Niwe Papa w’Inkirigito, Ben Nganji ni muntu ki?
![](https://kigalibio.com/wp-content/uploads/2025/01/ben_nganji_4_-2.jpg)
Bisangwa Nganji Benjamin ni umukinnyi w’ikinamico, umusangiza w’amagambo, umunyamakuru, umuhanzi n’umunyarwenya.
Uyu mugabo arubatse afite umugore n’abana.
Amashuri yisumbuye yayarangirije muri G.S Muhura mu ishami ry’imibare n’ubugenge (Mathematics and Phyisics).
Ahavuye yagiye kwiga imibare mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare.
Yatangiye ibintu by’ubuhanzi akiri muto kuko yakuze akunda umuhanzi nyakwigendera Lucky Dube wamukundishije injyana ya Regae.
Se wa Ben Nganji yapfuye akiri muto ibyo yahuje n’indirimbo yise ‘Mbonye Umusaza’ kuko atitgeze amenya isura ye, yewe nta n’ifoto ye yigeze abona, muri iyi ndirimbo aba agaragaza agahinda aba aterwa no kuba atarigeze abona uko umubyeyi we yasaga.
Yakoze indirimbo nyinshi zamenyekanye nk’iyitwa’ Umwari umwaye, Habe nakabizu, Nyinawurwanda, Rehema, Uzabumugabo ‘ n’izindi.
Mu mashuri yisumbuye yagira akanyamakuru yari yarise’ Umukambwe’ bigaragara ko impano y’itangazamakuru yayimvisemo akiri muto cyane.
Aha hose akaba ariwe wateguraga indirimbo n’amakinamico aho yabaga yiga kuva mu mashuri abanza.
Muri 2007 ubwo Ben Nganji yigaga muri Kaminuza anakora kuri Radio Salus nibwo Ben Nganji yazanye igihangano gishya mu buvanganzo nyarwanda yise ‘Inkirigito’ aho yasobanuye ko inkirigito ari izina ry’igitwenge rizingiyemo urusobe rw’amagambo ahindagurikira mu nteko z’amazina ndetse hanifashishijwe umwimerere w’ikibonezamvugo cy’ururimi rw’ikinyarwanda bikagutera gutwenga cyangwa se guseka.
Umunsi umwe yatumiwe mu barimu bakaminuza ngo abasusurutse, abakorera inkirigito si ukwishima bivayo bamuha amafaranga menshi, kuva icyo gihe yaretse kwizirika kudufaranga twa Buruse yishyurahamo inzu, akaryamo, akanavanamo ibindi, kuko yatangiye gucuruza icyo gihangano cy’Ikirigito kuri CD avanamo agatubutse ndetse akazajya asagura nayo gukora umuziki.
Yakuze akunda gukina umupira w’amaguru ariko aza kuwuzinukwa ubwo abana biganaga bamuhaga urwamenyo nyuma yo guhusha umupira ikigo cye cyakinnye akikubita hasi ivumbi rigatumuka yahise awuhurwa yewe ntiyongeye no kuwureba nubwo akunda yakuze akunda Rayon Sport.
Tariki 29 Mutarama 2016 nibwo Ben Nganji na Yvette basezeranye mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge.
Tariki ya 6 Gashyantare 2016 basezeranye mu rusengero, usibye kuba yaramamaye kuri Radio Salus n’ahandi nko kuri Radio Isango Star, KT Radio naho nuko.
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 3
Jean-Guy Afrika wahawe kuyobora RDB ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umunyarwanda wigisha muri kaminuza ya MIT iri muzambere ku Isi, Dr Aristide Gumyusenge ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Hon Lambert Dushimimana ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 4
Lt Colonel Willy Ngoma, umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare ni muntu ki?