Wadusanga

Abahanzi

Niwe mu nyarwanda w’icyamamare mu Isi y’umuziki, Tuma Basa ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Tumaine Basaninyenzi ariko mu ruhando rw’umuziki azwi nka ‘Tuma Basa’.

Basaninyenzi ni izina ry’umuryango, ryari irya sogokuru we, ni umunyarwanda wavukiye muri Repubulika iharanira demikarasi ya Congo nde uvuga ko afite inkomoko mu bice bya Musanze.

Mu 1980, ubwo yari afite imyaka itanu, umuryango we wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basubira muri Zimbabwe afite imyaka 13, aho bamaze imyaka iri hagati y’itandatu n’irindwi.

Basubiye muri Amerika yahise ajya kwiga muri Kaminuza ya Iowa.

Kwamamaza

Yize muri Brigham Young University ‘BYU’ umwaka umwe noneho ajya muri kaminuza ya Iowa.

Kujya kwiga muri lowa byatewe nuko Se umubyara nawe ariho yize akanahakura Impamyabumenyi y’Ikirenga ‘PhD’.

Yabaye muri Iowa akiri muto, byatumye aza no gukomerezayo yiga ku ishuri Se yizeho.

Gukunda umuziki kwe Tuma Basa byaturutse kuri Se, kuko yakundaga umuziki.

Kwamamaza

Papa we yakundaga kumva imiziki myinshi iri mu rurimi rw’Ilingara, yumvaga indirimbo za Bob Marley n’abandi bahanzi benshi nkuko yabibwiye Igihe.

Asoje yagiye gukora kuri BET, akora kuri MTV, Revolt, yakoze kuri Spotify birangira agiye gukora kuri YouTube.

Yaje mu Rwanda muri 2006 muri FESPAD, icyo gihe yari yitabiriye inama yari yabereye muri Hotel Serena, icyo gihe yitwaga Intercontinental, ninabwo yahuye n’abahanzi bo mu Rwanda.

Aha hose nubwo yahakoze yatangiye akora imenyereza mwuga, aho yakoze inshuro eshatu atishyurwa, kuko yarabishakaga cyane.

Kwamamaza

Tuma Basa uwitwa  Lyor Cohen niwe wamuhaye  amahirwe.

Lyor Cohen uyu yabaye Umuyobozi Mukuru wa Def Jam Recordings inzu ikomeye cyane mu bijyanye no gukora umuziki wa Hip hop muri Amerika.

Yabaye Umuyobozi Mukuru wa ‘Warner Music Group’ ndetse yanatangije ‘label’ yitwa 300 Entertainment.

Tuma Basa yakoze muri BET mbere y’uko igurishwa muri Viacom Inc., yakoze muri Revolt ya P. Diddy igitangira.

Kwamamaza

Tumabasa yageze muri MTV isa nk’imaze gufatisha, agera muri Spotify  yarafatishije.

Muri 2018, yageze kuri YouTube yaramaze gukomera, ugereranyije na biriya bigo bindi, kuko igera ku bantu benshi yumvirwaho indirimbo, ikigirwaho, igakorerwaho n’ibindi byinshi.

Muri YouTube akora mu bijyanye na ‘Music Program’ ariko cyane cyane akibanda ku bintu byose bijyanye n’umuziki, cyane cyane uw’abirabura.

Akurikirana yaba ibijyanye n’umubano w’abakora umuziki, uburyo bwo kuzamura ‘Music Program’, n’ibindi.

Kwamamaza

Tuma Basa yagize uruhare mu ivuka rya ‘Rap Caviar Playlist’, iha umwihariko abaraperi, ikanafasha abakunzi ba Hip hop kumva umuziki unogeye amatwi.

Ikindi kandi wamenya nuko ari producer akaba na Dj witabazwa na benshi mu byamamare mbere yo gushyira hanze indirimbo zabo.

Abasomye iy’inkuru: #9,419
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe