Abahanzi
Ni umwubatsi wavuyemo umuhanzi, Davis D ni muntu ki?

Icyishaka David wamamaye nka Davis D mu muziki, yavukiye mu karere ka Huye tariki ya 23 Werurwe 1993.
Amashuri abanza yayatangiriye i Butare ahitwa mw’irango aza guhindura ikigo ajya kwiga itumba.
Muri 2005 umuryango we wimukiye mu mujyi wa Kigali, Davis D yarageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza arinaho yaje kuyasoreza.
Akiga mu mashuri abanza yakundaga gushushanya cyane, amashuri yisumbuye yaje kuyiga kubigo bitandatu bitandukanye.
Yabanje kujya kwiga mu Gatenga muri Kicukiro ariko ahiga igihembwe cyimwe, ahavuye yasubiye i Huye muri G.S Gatagara ahiga imyaka ibiri kugeza mu mwaka wa gatatu.
Iki nicyo kigo Davis D yatinzeho kuko Se umubyara yari umuyobozi kuri icyo kigo, bikaba byaramusabaga kwigengesera ngo adakora amakosa Papa we akaba yabimenya.
Mu kiciro cyisumbuye avuye mu mwaka wa gatatu yagiye kwiga ubwubatsi gusa Se ntiyabishakaga kuko yifuzagako yiga ubuganga, yabonye ikigo mu mujyi wa Kigali ariko bikaba byaramutwaraga isaha ajyenda n’amaguru.
Se wa Davis D yarahamuvanye amujyana kwiga kuri JOKE mu mwaka wa gatanu, naho yaravuye yerekeza kukindi kigo muri 2014 asoza ayisumbuye.
Ibyumuziki Davis D yabitangiye yiga mu mwaka wa kabiri w’ikiciro rusange, aha niho yahereye asubiramo indirimbo z’abahanzi barimo Meddy, The Ben , Tuff Gang n’abandi.
Ku ishuri batangiye ku muhimba akazina ka (Petit Medal) , ntiyatekerezaga ko yarikuzaba umuhanzi ahubwo yikundiraga ubwubatsi cyane gushushanya imbata zinyubako.
Davis D ageze mu mwaka wa kane yari inshuti y’umusore witwa T Brown, uyu akaba yaratunganyaga imiziki (Audio producer) mu nzu y’umuhanzi Riderman (Studio) yitwa ‘Ibisumizi’.
Yigiriye inama yo kubwira T Brown ko yamuha akanya akaririmbira kuri micro ariko undi nubwo yari inshuti ye aramuhakanira.
Ajya gushaka amafaranga ngo azayamuhe yiririmbire akaririmbo yari yaranditse yishimisha, yaje kubona ibihumbi mirongo itatu (30,000 rwfrs) arabimushyira undi amukorera iyo ndirimbo Davis D yise ‘Wincaho’.
T Brown yamubwiyeko azavamo umuhanzi ukomeye, Davis D yagizengo n’ukumushuka nuko arataha ariko indirimbo yo ntiyabashije kumenyekana cyane.
Yatangiye kubwira abantu ko yabaye umuhanzi harimo na Se ariko we aramwihorera ntiyagira icyo amubwira.
Yavuzeko MC Tino ariwe munyamakuru wamwakiriye akanamuha kuririmba ku rubyiniro mu gihe yarafite indirimbo imwe gusa.
Undi wabaye mu bambere mu bamufashije ni Epaphrodite Ndungutse wakoraga icyo gihe kuri Voice of Africa wamuhaye ikiganiro bwambere kuri Radio.
Davis D yakurikijeho indirimbo ya kabiri yise ‘Kana ka mabukwe’ nayo yakozwe na T Brown, yongeraho ‘Kurura’ yakozwe na First Boy akomerezaho, gusa kugera ku ndirimbo ya kane yakoreshaga izina rya David.
Muri 2014 nibwo inzozi za Davis D zari zitangiye kuba impamo nyuma yo guhura na Muyoboke Alex wari wiyemeje kumufasha nyuma yo gutandukana na Urban Boys.
Davis D wakoranaga na Muyoboke Alex, bakoranye indirimbo ‘My sweet’, nyuma yayo uyu muhanzi yahise abengukwa na ‘All star music’ sosiyete yari yashinzwe na Nizzo Kaboss afatanyije na Gilbert The Benjamins.
Iyi sosiyete Davis D yinjiyemo mu 2015, yakoranye nayo indirimbo zirimo ‘Biryogo’ na ‘Mariya kaliza’ nabo bahita batandukana.
Nyuma yo gutandukana n’iyi sosiyete, Davis D yatangiye urugendo rwo kwikorana umuziki ari naho yakoreye indirimbo ‘My people’ mbere gato yo guhura na Bagenzi Bernard wahise amuha ikaze muri Incredible Redords anabarizwamo.
Kuva mu 2016 yinjiye muri Incredible Records, Davis D yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Ifarasi,Itara, Micro,Truth or Dare n’izindi nyinshi.
Davis D yaje kugera kurwego rwo kurekura imizingo(Album) y’indirimbo zabiciye bigacika.
Papa we utarumvaga neza ibyumuziki we byaje kurangira ariwe ureberera imishinga y’ibikorwa bye.
Muri 2021 Davis D yatawe muri yombi we na Kevin Kade aho bashinjwaga gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure.
Baje kugirwa abere ahita ashyira hanze indirimbo yise ‘Itara’ yandikiye muri gereza.
Muri 2024 Davis D yakoze igitaramo cyiswe “Shineboy Fest” yizihiza imyaka 10 yari amaze mu muziki cyitabiriwe n’abahanzi b’ibyamamare.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 7
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze amasaha 10
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?