Wadusanga

Abahanzi

Ni umuhanzikazi uzwiho gufasha Abantu, Aline Gahongayire ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Aline Gahongayire yavutse mu 1986, mu kwezi kw’Ukuboza, avukira mu Ntara y’Amajyepfo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

Aline Gahongayire yatangiye kuririmba akiri muto afite imyaka yaririmbaga mu rusengero rwa Zion Temple.

Mu mwaka w’i 2000 yinjiye muri korali yitwa yitwa Asaph, icyo gihe yarafite imyaka 12 gusa.

Mu mwaka wa 2008, yatangiye kuririmba indirimbo zihimbaza Imana ku giti cye.

Kwamamaza

Indirimbo ye yambere yanamufunguriye amarembo yayanditse hagati y’umwaka wa 2006 na 2007.

Iyi ndirimbo niyo yakoreshejwe muri filime nayo yakunzwe muri iyo myaka yitwa ‘Ikigeragezo cy’ubuzima’.

Muri 2011 Aline Gahongayire yasohoye DVD irimo indirimbo zitandukanye.

Muri 2013, Gahongayire yashyize hanze album y’igiswahili yise “Nina Amani”, n’indi y’Ikinyarwanda yise “Sinarota nkuvaho”.

Kwamamaza

Mbere yaho gato yari yashyize hanze izindi  album zirimo, “Nzahora nkwibuka” yaririho  nk’indirimbo “Harimpanvu pe”.

Indi Album yayise   “Reka nkuvuge imyato” yaririho indirimbo nka “Urinkwari Yesu”.

Album yari  iya gatatu ikaba yarayise “Umukiza wanjye ariho”.

Muri Nzeri 2014, Gahongayire n’umugabo we Gahima bapfushije umwana bari bibarutse bari bise ‘Ineza’.

Kwamamaza

Yagize agahinda ndetse atangira gutekereza icyo yafasha Abana n’Abagore ahereye ku bushobozi yarafite.

Kuva ubwo yatangiye kurihira abana 100 amafaranga y’ishuri byibura buri mwaka.

Iki gitekerezo nicyo cyavuyemo umuryango yise ‘Ndineza Organisation’ wakomeje gufasha abana badafite ubushobozi ndetse n’Ababyeyi.

Ibi byise Gahongayire yabifatanyaga no gukora umuziki, yaje gukora undi mushinga yise ‘Mvura nkuvure’ muri 2019 mu rwego rwo gufasha Abagore kuganira n’abagenzi babo, kumva no kuvuga kubuzima bwabo.

Kwamamaza

Muri uwo mwaka yatangije ikindi gikorwa yise ‘We for Love’, cyari gishingiye ku mwana wari warirukanwe na Se witwa Shadia Ufitikirezi.

Uyu mwana yahuye na Gahongayire afite imyaka 15, ari gucuruza imineke, uyu mwana yacuruzaga avuye ku ishuri kugirango we n’abavandimwe be babone ikibatunga.

Gahongayire yagezaho afasha barenga 120 abishyurira ishuri, harimo abarenga 20 babyaye bari hagati y’imyaka 12 na 13, bakaba bitabwaho na Mimi Zawadi Ya Africa yashinze iturutse kuri  Ndineza organisation.

Muri ‘Mvura nkuvure’ yabashije gufasha Abagore barenga 160.

Kwamamaza

Aline Gahongayire yafashije umuhanzi Niyo Bosco bahuye bwambere muri 2019, bahujwe n’umunyamakuru Irene Murindahabi.

Byatwaye umwaka umwe kugirango bakorane indirimbo bise ‘Izindi Mbaraga’.

Iyi ndirimbo bayanditse umugoroba umwe ubwo bombi bahuraga.

Usibye kuba Aline Gahongayire yarakoze indirimbo nyinshi zakunzwe ziri ‘Ndanyuzwe’ n’izindi, ni umuhanzi ufite Album nyinshi ziri mu ndimi zitandukanye, yewe harimo na Extended Play (EP)  yise “Sa Grâce “.

Kwamamaza

Aline Gahongayire yahishuye ko yamaranye imyaka irenga 20 indwara ya diabète ariko aza kuyivurwa arakira.

 

Abasomye iy’inkuru: #6,573
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe