Wadusanga

Abahanzi

Ni umugabo utinyitse, Umuraperi T.I ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Clifford Joseph Harris Jr. ni umunyamerika w’umuraperi wamamaye ku izina rya ‘T.I’ cyangwa ‘TIP’.

Yavutse tariki 25 Nzeri 1980, avukira mu mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia ari naho yakuriye.

Kuba T.I yaravukiye mu mujyi wa Atlanta ufatwa nk’uwa mbere w’imyidagaduro muri Amerika byumwihariko ni iwabo w’abasitari b’abirabura, ibi byaramworoheye kuba yakwinjira mu muziki.

Mu 1990 nibwo T.I yinjiye mu muziki abikesha inzu ya Ghet-O-Vision, gusa iki gihe ntibyamuhiriye kuko gukora umuziki anabifatanya n’amasomo aba abihagaritse.

Yagarutse mu 1999 ari nabwo yahise atangira kumvikana ku Radiyo zo  muri Amerika.

Iki gihe inzu y’umuziki ya LaFACE Records yahise imusinyisha anasohora album ya mbere yise ‘I’M Serious’.

Kuva yamurika uyu muzingo ibyakurikiyeho byari amateka.

Mu 2003 nibwo T.I wari umaze kubona amafaranga yahisemo gushinga inzu y’umuziki yitwa ‘Grand Hustle Records’.

Album ya Kabiri yise ‘Trap Muzik’ yaciye ibintu iza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 200 rujyaho izigezweho ku rwego mpuzamahanga.

Uretse ibihangano bye byakunzwe, T.I yanakoranye n’bandi bahanzi bakomeye barimo Jay Z, Rihanna, Beyonce, Lil Wayne, Chris Brown, The Game, Kelly Rowland n’abandi benshi.

Mu ndirimbo zakunzwe ze harimo ‘Whatever You Like’, ‘Soldier’ yakoranye na Destiny’s Child yabagamo Beyonce, Live Your Life yakoranye na Rihanna, What You Know, Got Your Back na Chris Brown, Mediocre na Iggy Azalea, Dead and Gone yakoranye na Justin Timberlake n’izindi nyinshi.

T.I benshi bita ‘King of The South’, ni umwe mu baraperi bake bibitseho ibihembo byinshi birimo 3 bya Grammy Awards, 31 bya BET Awards, 18 bya MTV Awards, 13 bya NAACP Awards n’ibindi. T.I kugeza ubu amaze gusohora albums 12.

Nubwo uyu mugabo yari ahagaze neza mu muziki, ntabwo yari abanye neza n’amategeko dore ko hagati ya 2007 na 2010 yafunzwe inshuro 6.

Igitangaje ni uko yafungirwaga icyaha kimwe muri izi nshuro zose aho yaziraga  gutwara imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyuma yo gufungwa inshuro 6 zose, yahise asohora album yise ‘No Mercy’ yanditse afunze aho yasohotseho indirimbo yise ‘Dead and Gone’ yavugiyemo ko yafashe umwanzuro wo kwisubiraho kandi ko uwo yahoze ariwe w’umunyabyaha yamusize muri gereza.

Impano za T.I ntabwo zagarukiraga ku kuba umuraperi gusa ahubwo yanaje kwinjira mu mwuga wo gukina filime. Mu bihe bitandukanye T.I yagiye akina filime zakunzwe zirimo nka ‘ATL ya 2006, American Gangster ya 2007, Takers ya 2010, Identity Thief ya 2013, ‘Get Hard ya 2015, Sleepless ya 2016, Ant-Man ya 2018, Cut Throat City ya 2020 hamwe na Fear ya 2023’.

Mu gushaka amafaranga hanze y’umuziki, T.I yabikoranye umurava biranamuhira. Yashize utubyiniro 2 harimo kamwe kagezweho muri Atlanta kitwa ‘Club Crucial’, afite akandi kitwa ‘V Live’ kabamo ikimansuro.

T.I kandi anafite kompanyi ikora imyenda yitwa ‘A.K.O.O’ ndetse akanabifatanya na kompanyi ya ‘Grand Hustle’ ikora iby’umuziki na filime.

Magingo aya uyu muraperi umutungo we ubarirwa muri Miliyoni 110 z’Amadolari.

Uyu muraperi yarushinze n’umuhanzikazi Tiny Harris mu 2010 nyuma y’uko bari bamaranye imyaka 8 bakundana,bombi bafitanye abana 4 kongera abandi babiri yabyaranye n’undi mugore.

Tariki 23 Nzeri 2024 T.I n’umugore we Tiny Harris batsinze urubanza bari bamaze imyaka 5 baburana.

Ni urubanza baregagamo kompanyi yitwa MGA Enterntainment yakoresheje ‘Brand’ ya kompanyi y’uyu muraperi ya O.M.G batabiherewe uburenganzira aho babishyiraga ku bikinisho by’abana bakora.

Nyuma yo gutsinda uru rubanza urukiko rwategetse iyi kompanyi kwishyura T.I miliyoni 71 z’amadolari.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe