Wadusanga

Abahanzi

Ni umufana wa Rayon Sport, umuhanzi Kitoko Bibarwa ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina ye bwite ni Kitoko Musabwa Patrick bakunze kwita Kitoko Bibarwa ni umuhanzi ufite abakunzi benshi mu Rwanda no mu karere kubera indimbo ze.

Kitoko yavutse tariki 12 Nzeri 1985, avukira ahitwa Kazibwa mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu cyahoze ari Zaire.

Akiri muto ababyeyi be baje kwimukira mu gihugu cy’u Burundi nyuma baza kuza mu Rwanda.

Kitoko bwaranzwe ahanini n’ibikorwa bihambaye
Kitoko avuga ko yatangiye gukunda umuziki akiri muto ku myaka 8 gusa.

Kitoko ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza nibwo yatangiye kwiyumva ko ashobora kuzaba umuhanzi w’umuririmbyi kuko ubusanzwe yakundaga gushushanya nk’impano y’umuryango dore ko ari nabyo yakuze akunda cyane.

Kitoko yaje kwanga izina rya Melance yari yariswe n’ababyeyi yiyita Patrick kuko ngo iyo yageraga ku ishuri abarimu bavugaga Melance abanyeshuri bagenzi be bakamuseka cyane bagakundaga kumwita Aimelance ndetse rimwe na rimwe bakamubwirako yitiranwa n’abakobwa bituma arihindura.

Kitoko yatangiriye amashuri y’inshuke i Nimazita, mu karere ka Nyabikere mu gihugu cy’U Burundu, nyuma aza kurangiriza amashuri yisumbuye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo mu Rwanda, akomereza amashuri yisumbuye ku kigo cya Espanya cyo mu mujyi wa Nyanza mu ntara y’Amajyepfo ari naho yarangirije mu ishami ry’icunga mutungo.

Uretse umwaka umwe wa gatanu avuga ko yagiye kwiga mu cyahoze ari Cyangugu kubera impamvuze; muri kaminuza yize ibijyanye na Managiment mu Ishuri rya INILAK.

Guhera mu mwaka wa 2013 yagiye mu Bwongereza aho yerekeje ku mpamvu z’amasomo.

Yashyize hanze Album ye ya mbere mu 2010 yitwa ‘Ifaranga’.

Umwaka wa 2012 yatangiye kwandikwaho n’ibinyamakuru byo mu karere birimo na The East African ko ari we muhanzi ukomeye mu Rwanda.

Muri uwo mwaka wa 2012 Kitoko yasusurukije abitabiriye ibirori by’isabukuru ya Ange Kagame umukobwa wa Perezida w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.

Muri Gashyantare 2013 yatumiwe mu iserukiramuco ry’umuco nyarwanda ryabereye mu gace ka Jylland-Fyn mu gihugu cya Denmark.

Muri 2016 yasohoye Album ya 4 yise ‘Pole Pole’.

Yatsindiye ibihembo biri mu bikomeye byabayeho mu mateka y’umuziki nyarwanda bya Salax Award ubugira kabiri nk’umuhanzi mwiza mu njyana ya Afrobeat.

Mu mwaka wa 2022 ni bwo yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu birebana na politike yakuye muri Kaminuza ya South Banks.

Yahise akomeza Masters muri London Metropolitan University mu bijyanye na ‘Peace Conflict and Diplomacy.

Mu buzima bwe bwa muzika yakuze akunda umuhanzi Ben Rutabana na Alpha Blondy.

Yatangiye umuzika mu mwaka wa 2008 ubwo yari asoje amashuri yisumbuye.

Mu mupira w’Amaguru afana bikomeye ikipe ya Rayon sport, afite umwana ndetse yagiye avugwa kenshi mu nkundo ndetse no gukora ubukwe bikarangirira mu nkuru.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe