Abahanzi
Ni itsinda ryagiye abantu bakirishaka, Urban Boys ryari tsinda ki?
Itsinda rya Urban Boyz ni rimwe mu matsinda yakanyujijeho mu muziki nyarwanda.
Naryo umuntu avuze ko riri mu ya mbere yabayeho ntabwo yaba abeshya.
Ryatangiriye i Butare rigizwe n’abantu batanu barimo uwitwaga Lino G, Safi Madiba, Humble Jizzo, Nizzo n’undi mugenzi wabo umwe.
Urban Boyz yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Sindi indyarya’ na ‘Icyicaro’ ndetse ziri mu zatumye izina ryayo rigwiza igikundiro.
Nyuma Lino G yavuyemo basigara ari batatu ndetse baza no kwimukira mu Mujyi wa Kigali kuhakorera umuziki.
Iri tsinda ryagize igikundiro mu muziki nyarwanda.
Ryamenyekanye nka rimwe mu matsina yagiye yijajara agakorana n’abahanzi bakomeye muri Nigeria cyane ko bakoranye na Timaya na Iyanya.
Mu 2017 Safi yavuye mu itsinda ajya kuba umuhanzi ku giti cye asiga bagenzi be,Humble G kimwe na Nizzo nabo binyuzwamo bagakora indirimbo rimwe na rimwe.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?