Wadusanga

Abahanzi

Nawe yanyuze mu biganza bya Muyoboke Alexis, umuhanzi Chris Hat ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Photo/Igihe

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Hategekimana Suleiman wamenyekanye ku izina rya ‘Chris Hat’, yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Yakuriye mu muryango w’abana bane, akaba yarakuranye inzozi zo gukina umupira w’amaguru.

Avuka kuri Se wakinnye mu ikipe yakanyujijeho yitwaga ‘Flash’.

Mukuru we yakuranye impano y’umupira  yakinannye n’abarimo Mubumbyi, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick n’abandi.

Kwamamaza

Chris Hat nawe yakinnye mu ikipe yitwa ‘Imparirwakurusha’ yakinannyemo n’abakinnyi benshi banyuze mu ikipe ya APR FC.

Yakuriye mu muryango usenga cyane, yibera mu nzu y’Imana anaririmba muri kolari z’abana.

Chris Hat yagaragaje ubuhanga cyane bwo kuririmba ageze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Kurundi ruhande ariko mu kigo yari azwiho gukina umupira cyane.

Kwamamaza

Amashuri yisumbuye yayatangiriye ku ishuri rya E.S Kaduha riherereye i Nyamagabe, ari naho urugendo rw’umuziki we rwatangiriye.

Ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yagiye kwiga muri Uganda.

Iki kigo cyayoborwaga n’umuyobozi wakundaga ibijyanye n’umuziki cyane, nkuko Chris Hat yabyitangarije byaje kumworohera guhita amenyekana mu gihe gito.

Yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka ine ajya kwiga ku kigo cy’Abadive cya APADEM mu Ntara y’Amajyepfo.

Kwamamaza

Yaje gushinga  korali yitwa ‘The Blessed’ yabarizwagamo abantu batanu.

Yabanje kwiga ibijyanye na Computer Science mu mashuri yisumbuye, ariko aza guhindura ishami yiga ibijyanye n’ubukerarugendo.

Chris Hat  yasoje amashuri yisumbuye muri 2019.

Akimara gusoza,  Yverry witeguraga kumurika Album yaramuhamagaye amubwira ko ari umwe mu baririmbyi azifashisha mu gitaramo cye.

Kwamamaza

Ninabwo yaje guhura na Muyoboke bigizwemo uruhare na Yverry muri 2020.

Muri 2020 yafashe umwanzuro wo kuririmba kinyamwuga.

Muyoboke Alexis yaramufashije amwereka Abanyarwanda aramenyekana.

Azi gucuranga ibicurangisho birimo ‘Piano, Gitari na saxophone’.

Kwamamaza

Chris Hat yaje gutandukana bitunguranye na Muyoboke wamufashaga mu buhanzi bwe.

Mu kiganiro na Kura, yavuze ko yakoresheje imbaraga zose kugira ngo impano ye  itibagirana rugikubita.

Chris Hat yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Niko yaje”, “Burundu”, “Amahirwe” na “Diva” n’izindi.

Chris Hat yasezeranya na Niyomurinzi Ange  kubana nk’umugabo n’umugore muri 2023.

Kwamamaza

 

Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe