Abahanzi
Nawe birashoboka ko waba umukunda, umuhanzi Bnxn ni muntu ki?

Bnxn (Benson) ubusanzwe witwa Daniel Etiese Benson wanamamaye nka Buju yavutse tariki ya 14 Gicurasi 1997.
Bnxn umaze kugira izina rikomeye mu muziki wo muri Nigeria, impano ye yavumbuwe na 2Baba ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu muziki w’iki gihugu.
Mu Ukwakira 2021 nibwo uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yinjiye mu muziki neza asohora EP yise ‘Sorry i’m late”.
Uyu musore wari ukitwa Buju, ku wa 30 Ugushyingo 2021 yakoreye igitaramo cye cya mbere i Londres mu Bwongereza mbere y’uko atangira ibitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye anamenyekanisha EP ye.
Mu Ukuboza 2022, Buju yaje gukorera igitaramo i Lagos muri Nigeria yandika amateka yo gucuruza amatike yose agashira ku isoko.
Mu 2022 uyu muhanzi wari umaze kubona ko izina rye riri kwaguka ariko ryitiranwa na Buju Banton wo muri Jamaica, yigiriye inama yo guhindura izina yiyita Bnxn.
Muri Werurwe 2022, yakoranuye indirimbo “Finesse” na Pheelz, irakundwa cyane.
Ni umusore warushijeho kwamamara muri Nyakanga 2022 ubwo yari amaze gukorana indirimbo ‘Propeller’ yakoranye na Jae5 bafatanyije na Dave wo mu Bwongereza.
Ni ibihangano byabanjirije EP yitwa ‘Bad since 97’ ya kabiri Bnxn yasohoye muri Kanama 2022, yariho Wizkid, Olamide n’abandi benshi.
Mu Ukwakira 2023, Bnxn yasohoye album ye ya mbere yise ‘Sincerely, Benson’ iriho indrimbo 15.
Mu 2024 Bnxn yasohoye album yise RNB yari igizwe n’indirimbo zirindwi yari ahuriyeho na Ruger.
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze umunsi 1
Minisitiri w’intebe Dr. Nsengiyumva Justin ni muntu ki?