Abahanzi
Nanubu indirimbo ze ziracyacurangwa mu bukwe, Umuhanzi Minani Rwema yari muntu ki?

Minani Rwema Celestin yavutse mu 1975.
Yavukiye mu gatumba, ho mu gihugu cy’u Burundi.
Niho yabyirukiye ahigira amashuli abanza ndetse n’ayisumbuye.
Yaje nyuma kuyahagarika asanga abandi ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Mu 1990 Minani Rwema adasize inanga ye ndetse na Guitar yasanze abandi ku rugamba.
Aho niho batangiye kujya bacuranga banaririmbira abantu kugirango bakusanye amafaranga yo gutera inkunga urugamba.
Sibyo gusa kuko banafashaga ingabo kwiyongeramo akanyabugabo.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu Minani rwema yakomeje amashuli yisumbuye.
Yaje gusoreza amashuli yisumbuye muri Lycee notre dame de citeaux.
Yize ibijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ibaruramari.
Yaje kandi kujya muri kaminuza y’igenga ya Kigali (ULK) mu ishami ry’ibijyanye n’imiyoborere.
Taliki 30 werurwe 2008 nibwo inkuru mbi yaturutse mu gihugu cy’ubuhinde mu bitaro bya Amalita yavugagako umuhanzi Minani Rwema yitabye Imana.
Uyu muhanzi yitabye Imana ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo (6:00am).
Akaba yarazize indwara y’umwijima yari yaragiye kwivuriza muri iki gihugu aho yari ahamaze amezi ane avurwa.
Yitabye Imana afite imyaka 33 y’amavuko.
Mu yimdi mirimo yakoze yigeze kuba umuyobozi wungirije w’akarere ka Kanombe ushinzwe urubyiruko , siporo ndetse n’imyidagaduro.
Ibi byabaye mbere yuko u Rwanda ruvugurura amazina y’intara , uturere n’Imirenge.
Minani Rwema yari umuhanzi w’umuhanga , yari umwe mu ntore z’imena.
Yarazi guhamiriza cyane no guca umugara.
Minani Rwema yari umukaraza w’umuhanga, injyana n’umurishyo we w’ingoma uzira gusobanya.
Uyu munyabigwi yabaye kandi Umuyobozi w’Itorero Indahemuka ndetse n’andi matorero agiye atandukanye.
Nk’umuhanzi yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe na benshi zirimo ; urabeho nyamibwa icyeye , Malayika Ange n’izindi.
Minani Rwema yashyize hanze Album ebyiri zirimo : ‘Sirilatele’ yasohoye ubwo yari akiriho.
Hasohotse kandi ndetse iyitwa ‘C’est la vie’ yasohotse mu mwaka wa 2010 hashize imyaka ibiri yitabye Imana.
Minani Rwema yasize umugore we, Minani Umuliza Jackie bashakanye mu 2003 bakabyarana abana babiri ari bo Agahozo Aniela na Rwema Kevin.
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?