Abahanzi
Mu mwumva mu ndirimbo nyinshi,Producer Muriro ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Muhirwa Fils Jovan uzwi nka Producer Muriro.
Yavukiye mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Uburengerazuba, ari naho yatangiriye umwuga we wo gutunganya umuziki.
Amashuri ye yayize kuri College de Gisenyi mu kiciro rusange ahasoreza icyo kiciro muri 2013.
Producer Muriro yakomereje ayisumbuye muri EAV Rushashi ari naho yasoreje ayisumbuye.
Yahise ajya kwiga muri kaminuza ya UTB (University of Tourism, Technologies and Business Studies) mu ishami rya BIT (Business and Information Technology).
Producer Muriro yakuze akunda kubyina ndetse no kumva yumva umuziki kenshi.
Asoje amashuri yisumbuye umwanya we yahisemo kuwuharira umuziki.
Yavuzeko Se wabo ariwe wamusembuye ubwo yazanaga porogaramu ikoreshwa hacurwa imiziki ndetse anamwigisha uko ikoreshwa.
Ubwo yabaga avuye ku ishuri, niyo yitagaho cyane.
Muri 2020 Producer Muriro yatangiye gukora indirimbo zagiye hanze zihita zikundwa zirimo “Shayo” ya Ariel Ways,“My Dreams” ya Devis D n’izindi nyinshi.
Producer Muriro gutunganya umuziki byamugejeje ku gushinga Studio ye bwite.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 3
Ntazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Umukinnyi wa Filime Digidigi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 6
Senateri Evode Uwizeyimana ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yari muntu ki?