Abahanzi
Itsinda ryakunzwe mu muziki rya Saut Sol bari bantu ki?

Itsinda rya Sauti Sol ryari rigizwe na Bien-Aimé Baraza, Savara Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano.
Ryubatse ibigwi dore ko ryatangiye umuziki mu 2005.
Ryakunzwe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu ndirimbo nka ‘Melanin’ bakoranye na Patoranking, “Live and Die in Africa”, “Nerea” , “Isabella”, “Shake Yo Bam Bam” n’izindi.
Sauti Sol yubakiye ubwamamare ku njyana ya Afro-Pop yashingiwe mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.
Mu gihe bamaze mu muziki bakoranye n’inzu z’umuziki zikomeye nka Penya Africa, Sauti Sol Entertainement, Sushiraw, The Music Industry CC n’abandi.
Bahataniye ibihembo bikomeye nka MTV Europe Music Award, MTV Africa Music Award n’abandi.
Bakunzwe mu ndirimbo nka ‘Extravanganza’, ‘Kuliko Jana’, ‘Short N Sweet’ n’izindi.
Nyuma y’imyaka 17 itsinda ry’Abanya-Kenya rya Sauti Sol rivutse ryarasenyutse ku mugaragaro, ni nabwo ryakoze igitaramo cya nyuma gishyira iherezo ku rugendo rwaryo mu muziki.
Sauti Sol yashimishije abakunzi bayo mu bitaramo bibiri yakoze birimo icyabaye ku wa 2 no ku wa 4 Ugushingo 2023.
Ni ibitaramo byari byiswe ‘Sol Fest’ byabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho amatike yabyo yacurujwe agashira.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?