Abahanzi
Habaye imbaraga z’Imana ngo avuke, ubuzima bugoye yakuriyemo bwamuhinduye umuraperi w’igikomerezwa, Fireman ni muntu ki?

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Uwimana Francis Yvan Rashid Ronald, yavutse tariki ya 4 Mutarama 1989.
Fireman yavukiye I Kigali mu bitaro bya CHUK, Mama we yitabye Imana arimo kumubyara.
Icyo gihe habayeho ikibazo abaganga bemeza ko muri bombi umwe wenyine ari we ushobora kubaho birangira Fireman ari we ubashije kubaho.
Fireman yakuze atazi se kuko Papa we yitabye Imana mbere yuko uyu muraperi avuka.
Nyuma yibyo byago byo kubura Mama we akivuka ndetse na Se akaba yari yaritabye Imana, Fireman yahise ajya kurerwa n’abo mu muryango wo kwa Nyina bari batuye I Rubavu.
Fireman Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye afite imyaka 5, icyo gihe we n’umuryango wamureraga bahungira muri RDC.
Bagarutse mu Rwanda mu 1996, icyo gihe akaba aribwo Fireman yatangiye amashuri abanza ndetse ninabwo yari atangiye kumenya Ikinyarwanda.
Amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya Remera Giporoso mu mujyi wa Kigali, yaje gukomereza amashuri yisumbuye icyiciro rusange ku ishuri rya Ecole Secondaire de Ruhango ho mu karere ka Ruhango.
Fireman yagiye kuba mu rugo kwa Jay C uyu nawe akaba umuraperi ukomeye igihe yarageze mu wa kabiri wa mashuri yisumbuye, ni nyuma yuko umubyeyi wamureraga yari amaze kwitaba Imana.
Aho niho urukundo rw’injyana ya Rap rwiyongereye kubera urungano rwabo bari baturanye barimo Bulldog I Kanombe.
Fireman kandi yakinnye umukino wa Karate ndetse yigeze gutoranywa mu ikipe y’Igihugu ya batarengeje imyaka 15.
Yahagaritse gukina Karate asoje amashuri yisumbuye afite umukandara w’Icyatsi.
Icyiciro gisoza amashuri yisumbuye yacyize ku ishuri rya APADE mu mugi wa Kigali aho yize ibijyanye na mudasobwa (Computer Science).
Avuye kuri APADE yakomereje ku ishuri rya Groupe Scolaire Indangaburezi mu Ruhango akaba ariho yasoreje amashuri yisumbuye muri 2008.
Fireman yakuze ari umwana w’umuhanga mu ishuri ndetse agakunda umuziki, akabifatanya no gukina umupira wa maguru.
Mu bahanzi yakundaga kumva indirimbo zabo harimo ‘ 2Pac ndetse na Nas ari na we Fireman afatiraho icyitegererezo muri iyi njyana ya Rap.
Nk’umuhanzi Fireman yatangiye umuziki aririmba injyana ya RnB ndetse icyo gihe yakoreshaga amazina ya GINTWD mu muziki.
Nyuma yaho yaje guhindura ajya muri Rap ahanini abigiriwemo inama na Bulldog bari barabyirukanye.
Muri 2004 we na Bulldog ndetse na Jay c bashinze itsinda biyita Magic Boyz, bajya muri studio ya TFP bahakorera indirimbo yabo ya mbere bise Franchesca.
Muri 2005 Fireman na Bulldog bakoze irindi Tsinda baryita United Monsters iryo tsinda ryarimo abandi basore aribo Kaviki ndetse na Matt gusa iri tsinda ryaje gusenyuka.
Muri 2008 Bulldog wari mu itsinda rya Tuff Gangz icyo gihe yaje kumvisha bagenzi be aribo Green P ndetse na Jaypolly ko hari undi muraperi w’umuhanga witwa Fireman baziranye bityo ko na we bamwongera mu itsinda.
Fireman yaje kwemeza bagenzi be n’abo bamuha ikaze mu itsinda rya Tuff Gangz.
Bulldog yaje kwinjiza P Fla muri iri tsinda maze aba basore batangira urugendo nk’itsinda.
Bakoze indirimbo zitandukanye zirimo Gereza, Inkongoro y’umushimusi, Amaganya, Street Disciples, n’izindi nyinshi zakunzwe.
Mu za 2012 umwiryane wari umazemo igihe waje gutuma aba basore bagirana ubwumvikane bucye maze ku ikubitiro P Fla ahita avamo.
Muri 2015 Tough Gangz abari bayisigayemo baje kwiyomora kuri Jaypolly maze bashinga irindi tsinda ryabo bise Stone Church.
Baje kongeramo Jay C, Young Tone ndetse na Nick Brezzy.
Stone Church yahise isohora indirimbo yabo yambere bise ‘Imirimo’, bakoze izindi zirimo Ndi Nigga ari nayo yamenyekanye cyane.
Nyuma yigihe gito iri tsinda naryo ryaje gusenyuka maze buri wese anyura ize nzira.
Fireman yagiye akora indirimbo nyinshi zamenyekanye kugiti cye zirimo ‘Itangishaka, Ca Inkoni Izamba, Mama Rwanda, Urwicyekwe, Nyamijosi, Ubuto Bwanjye’ n’izindi nyinshi.
Fireman yatwaye igihembo kandi cya Best Collabo 2022 biturutse ku ndirimbo Muzadukumbura yafatanyije na Nel Ngabo mu bihembo bya Isango na Muzika.
Fireman kandi yitabiriye irushanwa rya PGGSS3 mu mwaka wa 2013 gusa ntiyabashije kurenga ijonjora ryibanze.
Fireman ni umubyeyi w’abana babiri, Umuhungu yise Brian ndetse n’umukobwa yise Kabera Freya.
Akaba yararushinze na Kabera Charlotte muri 2022.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Imbuga nkoranyambaga zamwinjije ahantu hose, IshowSpeed ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 2
Kugarura igihano cy’urupfu, kwanga u Rwanda biri mu byamuteye umwaku, Constant Mutamba wari Minisitiri w’ubutabera wa RDC ni muntu ki?
-
AbakinnyiImaze ibyumweru 4
Umukinnyi w’Amavubi Phanuel Kavita ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Yabanye na Bob Marley, ahabwa ubwenegihugu bwa Israel, Umuhanzi Natty Dread yari muntu ki?