Abahanzi
Gutwara PGGSS,Imishinga na Davido, yapfuye afite imyaka 33, Umuraperi w’ibihe byose mu Rwanda Jay Polly yari muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Tuyishime Joshua Polly, yamenyekanye ku mazina ya JAY POLLY mu muziki w’u Rwanda.
Jay Polly yavukiye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, taliki 5 Nyakanga 1988.
Yari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu, avuka kuri Nsabimana Pièrre na Mukarubayiza Marianne.
Amashuri abanza yayize ku Ishuli ribanza rya Kinunga.
Ayisumbuye ayatangirira kuri E.S.K ku Kicukiro, anayakomereza aho muri section yiga Arts Plastiques.
Jay Polly akura yari wa mwana ukunda amafilimi na cartoons.
Kuririmba byo yabitangiriye muri korali y’abana yo ku rusengero rwa ADEPR Gakinjiro.
Mama we yaririmbaga muri korali HOZIANNA yo kuri urwo rusengero.
Jay Polly gukunda 8njya ya Rap yabikuye kuri mukuru we witwa Maurice.
Muri 2002, ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yagiye muri groupe ibyina injyana zigezweho yitwaga ‘Black Power’.
Muri 2003, ageze muri E.S.K, yahuye naGREEN P. bari inshuti kuva mu bwana.
Yaje kujya mu yindi groupe aho ku ishuri yabyinaga ari nako akunda kwigana indirimbo z’abandi.
Muri 2004, afatanije na Green P n’abandi batatu barimo Perry G, bakoze itsinda baryita G5.
Jay Polly n’abagenzi be, baje kujya muri studio ya TFP kwa BZB, bahakorera indirimbo yabo ya mbere bise ‘NAKUPENDA’, yari mu njyana ya RnB.
Indi bakurikijeho bayise ‘NGWINO’,Green P yararirimbaga naho Jay akarapa yakozwe na Rama Kweli.
Icyo gihe muri G5 haririmbagamo abantu babiri gusa aribo Jay Polly na Green P.
Indirimbo ya mbere yose yari rap bayisohoye muri 2004, aho Jay Polly, Green P na Perry G bayifatanije bayita ‘Hip Hop Game’.
Jay Polly na Green P baje guhura na Producer Lick Lick wakoreraga muri ONB ku Kicukiro, abahuza na Bulldogg bashinga TOUGH GANGS.
Jay Polly yahakoreye indirimbo yitwa ‘Money’, Green P akorana na The Ben indirimbo yitwa ‘Nyumvira’ naho Bulldogg akora ‘Abirabura’.
Nyuma baje kubona ko indirimbo zakorerwaga muri ONB zitabaga zifite amajwi meza, bahisemo ko zidasohoka.
Ahubwo baje kuzijyana muri muri studio ya F2K na Sound of Hope ziba ariho zisohokera.
Lick Lick ageze muri F2K nibwo batangiye gukora indirimbo nyinshi nka ‘KWICUMA’, ‘SIGAHO’, ‘UMENYE KO’, ‘TARGET KU MUTWE’ n’izindi.
Touth Gangs bakaba bari basigaye ari batatu kuko Twizzy Bo yari yaramaze kujya kwiga mu Buhinde.
Umuraperi P FLA ageze mu Rwanda ntibyatinze yahise yinjira muri Touth Gangs kuko yakoraga style isa n’iyabo, nyuma gato hiyongeraho Fireman wari usanzwe ari kumwe na Bulldogg.
Uretse kuba yari umuraperi, Jay Polly yari umunyabugeni muri association yitwa ‘IVUKA’ yo ku Kacyiru.
Muri 2009, yamaze amezi agera kuri atandatu aba ku Gisenyi, icyo gihe yakorera muri atelier ya IVUKA yaho.
Avuyeyo yahise akora indirimbo yitwa’IBYO UBONA’ muri F2K ikozwe na Lick Lick, akurikizaho ‘NDACYARIHO’ nayo yakorewe muri F2K ikozwe na Junior.
Yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare nka Ku musenyi, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n’izindi zamufashije kubaka izina.
Muri 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere.
Yaje kwegukana Primus Guma Guma Superstar (PGGSS), ubwo yabaga ku nshuro ya kane muri 2014.
Muri 2018, Jay Polly yatangiye kwisanga mu bibazo rimwe na rimwe akanafungwa,ibyatangiye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu.
Jay Polly yasize abyaranye abana babiri babakobwa ku bagore batandukanye aribo Mbabazi Sharifa na Nirere Afsa wamenyakanye nka Fifi.
Tuyishime Joshua, yaguye mu bitaro byo ku Muhima i Kigali tariki ya 2 Nzeri 2021 aho yari agejejwe arembye avanywe muri gereza yaribafungiyemo.
Jay Polly warufite imyaka 33 yari yafunzwe mu kwezi kwa kane kwa 2024 akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, yari akiburana ategereje gusubira mu rukiko tariki 02 Ukuboza 2021.
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Imbuga nkoranyambaga zamwinjije ahantu hose, IshowSpeed ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 2
Kugarura igihano cy’urupfu, kwanga u Rwanda biri mu byamuteye umwaku, Constant Mutamba wari Minisitiri w’ubutabera wa RDC ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Habaye imbaraga z’Imana ngo avuke, ubuzima bugoye yakuriyemo bwamuhinduye umuraperi w’igikomerezwa, Fireman ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaza icyumweru 1
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?