Wadusanga

Abahanzi

Guhera kuri ba Jay-Z, 50 Cent yarabafashije Clark Kent yari muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Clark Kent, Producer yakoranye n’abahanzi b’amazina akomeye ku Isi nka Jay Z, Notorious B.I.G, 50 Cent n’abandi benshi.

DJ Clark Kent yavutse muri Nzeri 1966, yiyitaga ‘God’s favorite DJ’, ahagana 1980 yari umu DJ w’umuraperi Dana Dana, yakoze mutubyiniro mu mijyi ya NewYork, n’ahandi.

Uyu mugabo yamenyekanye mu myaka ya 1980 ubwo yari yinjiye mu byo kuvanga imiziki. Hari mbere y’uko mu 1995 yakoze indirimbo yitwa ‘Player’s Anthem’ ya Junior M.A.F.I.A na Notorious B.I.G.

Uyu mugabo ariko ku rundi ruhande ni we wakoze ’Loverboy’ ya Mariah Carey, imwe mu ndirimbo zamenyekanye bikomeye mu muziki w’Isi.

DJ Clark Kent yashyize ibiganza ku ndirimbo eshatu zigize album ya mbere Jay Z yitwa ‘Reasonable doubt’ zirimo iyitwa “Brooklyn’s Finest” yakoranye na Notorious B.I.G, “Coming of Age” n’iyitwa “Cashmere Thoughts”.

Yitabye Imana tariki ya 24 Ukwakira 2024 afite imyaka 58.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe