Abahanzi
‘Giti’ wumva mu banyamakuru, iyo mvugo niwe wayizanye Birasa Bernard ni muntu ki?

Birasa Bernard yavutse mu 1968, yize mu Ishuri ry’Ubugeni ‘Ecole d’Art de Nyundo’.
Ni umuhanzi w’umunyabugeni mberajisho ‘gushushanya, kubumba, kubaza amashusho mu giti’.
Birasa n’inararibonye mu kazi ko gufata amashusho ‘caeraman’ yaba aya televiziyo, filime n’ibindi.
Birasa Bernard yakoze kuri televiziyo y’u Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza muri 2008.
Uyu Birasa abo biganye n’abo bakoranye kuri televiziyo y’u Rwanda hafi ya bose yabashakiraga utuzina tw’uduhimbano dusekeje agendeye ku myitwarire yabo.
Yavuze ko ariwee wazanye imvugo kurya muri ‘Giti’ imenyerewe n’abakora mu itangazamakuru.
Agikora kuri televiziyo y’u Rwanda, bakundaga kumwohereza gutara amakuru hanze ya Kigali, umunsi umwe Perezida Bizimungu aza kujya ahahoze ari muri Komini Giti muri Perefegitura ya Byumba.
Akaba yaragiye gushimira Burugumesitiri Sebushumba kuba yarabashije kubuza abaturage kwitabira Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yitangarije ko yari yakoze akazi kagoye cyane, bagarutse basanga bagenzi babo bakoranaga bari gutegura ibikoresho bagiye kujyana na Perezida hanze y’u Rwanda.
Nibwo yavuze ati “ariko njyewe nzajya mpora muri Giti gusa abandi bakurira indege bagiye gukama!”.
Kuva ubwo rero iyo bajyaga gutara inkuru zo hanze ya Kigali aho ari ho hose akavuga ko agiye muri ‘Giti’, imvugo itangira gukoreshwa ityo.
Birasa yakozr mu nzego zitandukanye z’ubugeni nko gushushanya ‘Dessin’, gushushanyisha amarangi ‘Peinture’, no kubaza amashusho mu giti ‘Sculpture’.
Ibihangano bya Birasa byarakunzwe cyane kugeza n’ubwo Leta y’u Rwanda imuha akazi ko gukora ibyo gushyira mu mahoteli akomeye.
Tutibagiwe inyubako z’ubuyobozi, ibindi bikajya kumurikwa mu bihugu bitandukanye nka Canada, Singapore, Russia, USA, Australia, Gabon, Ethiopia n’ahandi.
Afite umwana w’umuhungu wamukurikije wanageze ku rwego rwo gutunganya inkuru z’amashusho ashushanyije ‘cartoon’.
Birasa yakoze akazi ko gufata amashusho akabifatanya n’ubunyabugeni mberajisho.
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?