Wadusanga

Abahanzi

Ese waruziko yaririmbaga muri korali, Chris Brown ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Yitwa Christopher Maurice Brown, yavutse ku wa 5 Gicurasi 1989.

Yavukiye muri Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yatangiye kuririmba no kubyina afite imyaka 13.

Yagize uruhare muri korari y’itorero rye ndetse no kwerekana impano nyinshi zaho kuva akiri muto.

Kwamamaza

Chris Brown yagaragajwe na Hitmission Records, itsinda ryazamuraga impano zitandukanye z’abana bakiri bato.

Brown yaje kujyanwa i New York kwiga umuziki kubera Impano ye y’ijwi ryiza.

Muri 2004 Jive Records imaze ku musinyisha, yaje kwemezwa nk’umuhanzi mwiza n’ishyirahamwe ryandika amajwi muri Amerika rya RIAA.

Yatangiye kumenyekana  cyane muri 2005 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere Run It!

Kwamamaza

Afatwa nk’umwe mu baririmbyi bafite impano yo kubyina ku rwego rwo hejuru, bikaba bimutandukanya n’abandi bahanzi ba R&B.

Yasohoye Album ye ya kabiri yise Exclusive muri 2007, yatumye akomeza kuba ikirangirire mu njyara ya R&B na Pop.

Mu 2009, yaciye ibintu mu binyamakuru nyuma yo gukubita Rihanna, icyo gihe bakundanaga.

Album ye ya kane  yitwa F.A.M.E  yashyize hanze muri 2011, yaje gukundwa inamuhesha igihembo cya Grammy cya Album nziza ya R&B.

Kwamamaza

Ni umunyamuziki mu maraso warekuye Album nyinshi kandi zagize igikundiro kw’isi.

Ibyo byatumye afungwa amezi atandatu akora imirimo nsimburagifungo.

Yigeze kujyanwa mu kigo cyita ku bafite imyitwarire idasanzwe kugira ngo bamufashe kwifata mu gihe arakaye.

Yashinze CBE (Chris Brown Entertainment) kugira ngo afashe abahanzi bakizamuka.

Kwamamaza

Yakoze indirimbo zirenga 50 zinjije Miliyoni nyinshi.

Indirimbo ze nka Loyal, No Guidance, With You na Under the Influence zabaye ibihangano bikunzwe cyane ku isi.

Yagaragaye muri filime zitandukanye nka Stomp the Yard, Takers na Battle of the Year.

Ni se w’abana batatu, kandi akunda kubasangiza ku mbuga nkoranyambaga.

Kwamamaza

Afite impano yo gushushanya, ndetse amaze gukora imideli n’amashusho anyuranye mu buryo bwa graffiti.

Yatsindiye ibihembo byinshi, harimo igihembo cya Grammy,  BET Awards, ibihembo  bya Billboard Music Awards na Soul Train Music Awards n’ibindi.

 

 

Kwamamaza
Kwamamaza #kwibuka31

Izikunzwe