Abahanzi
Dj Phil Peter ni muntu ki?

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Nizeyimana Philbert akaba yaramenyekanye ku izina rya Dj Phil Peter mu myidagaduro y’Urwanda.
Yavutse tariki 12 Ukuboza 1989, yavukiye mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.
Phil Peter amashuri abanza yayize mu bigo binyuranye, i musanze no mu mujyi wa Kigali.
Amashuri yisumbuye ayasoreza mu kigo cya G.S.Gahini mu karere ka Kayonza.
Akaba yarize ibijyanye na siyansi mu gace k’ibinyabuzima ‘Biology’ n’Ubutabire ‘Chemistry’.
Yaje kwerekeza muri Kaminzua Nkuru y’u Rwanda, maze yiga ibijyanye n’ubuvuzi ‘Allied Health Science’ kuva 2008 kugeza 2013.
Yinjiye mu itangazamakuru rijyanye n’imyidagaduro maze muri 2011 ahera ku ISANGO STAR.
Yahakoze imyaka ikabakaba 8 ahava yerekeza ku ISIBO TV muri 2020.
Yahise abifatanya no gushyushya abatari bacye mu bitaramo n’ibirori bitandukanye maze arishimirwa.
Yagaragaje urwego ruhambaye mu kuyobora iumurikwa ry’mizingo y’indirimbo y’abahanzi b’ibyamamare ‘Album’.
Yagiye yitwara neza mu bitaramo byabarimo Meddy na The Ben bo mu Rwanda.
Radio na Weasel bo muri Uganda, Jacky Chandiru umugandekazi, Michael Ross na Young Mullo bo muri Uganda.
Ntawasiga kandi Mafikizo icyamamare mu muzkiki nyafurika gikomoka muri Afurika y’Epfo.
Yagiye kenshi aba umukemurampaka mu marushanwa mu bijyanye n’umuziki.
Yagiye kando ayobora itangwa ry’ibihembo byabaga byateguwe mu bihe binyuranye.
Muri 2014 akaba aribwo yinjiye mu bijyanye no kuvanga imiziki, biturutse ku gukunda aba Dj barimo Dj Skei 83 na Benny Demus.
Impano Phil Peter agira n’inyinshi kuko ari n’umuhanzi, mu bihe bitandukanye akaba yaragiye ahuriza hamwe abahanzi mu ndirimbo ze zabiciye bigacika nka ‘Amata’, n’izindi.
Yatwaye ibihembo by’inshi bitandukanye nk’umunyamakuru, nko muri 2014 yahawe ibihembo bigera kuri bine mu ijoro rimwe birimo n’icy’umunyamakuru w’umwaka mu bijyanye n’imyidagaduro – mu bihembo byitwa ‘Rwanda Broadcasting Excellence Awards’.
Yashyizwe kandi mu bahatabira ibihembo bya Smart Service Awards mu cyiciro cya Dj Personality of the year.
Muri 2017 mu bihembo byateguriwe mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yisanze ku rutonde rw’abavanzi b’imiziki 10 bakomeye muri Afurika bahatanye mu bihembo bya African Entertainment Awards USA.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 3
Ntazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Umukinnyi wa Filime Digidigi ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze iminsi 6
Senateri Evode Uwizeyimana ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yari muntu ki?