Wadusanga

Abahanzi

Buri wese agira ahahise, Umuherwe P. Diddy ushinjwa ibyaha uruhuri ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Ni umuraperi w’Umunyamerika Sean Love Combs; wamamaye nka Puff Daddy, P. Diddy cyangwa se Diddy.

Yavukiye NewYork mu gace ka Harlem mu 1969.

Avuka kuri Melvin Earl Combs na Janice Combs.

Afite abana barimo Quincy Taylor Brown alniwe mfura ya Diddy akaba avuka kuri Kim Porter na Albert Joseph Brown.

Diddy yahisemo kumubera umubyeyi ubwo yatangiraga gukundana na nyina [wa Quincy Taylor] icyo gihe uyu musore yari afite imyaka 4.

Justin Dior Combs ni we mwana w’imfura mu maraso wa Diddy.

Yabonye izuba mu mwaka wa 1993.

Christian Combs ni umuhungu wa Diddy na Kim Porter, azwi mu mideli, yanateye ikirenge mu cya se nawe ni umuraperi akaba akoresha izina rya King Combs.

Chance Combs  niwe mwana wenyine Diddy yabyaranye n’umukunzi we w’igihe kirekire, Sarah Chapman.

D’Lila Star na Jessie James Combs ni abakobwa b’impanga ba Diddy na Kim babonye izuba mu Ukuboza 2006 .

Love Sean Combs niwe bucura.

Mu myaka yo mu 1990 ndetse na 2000 P.Diddy yari umwe mu byamamare kandi afite imbaraga mu myidagaduro muri Amerika ku rwego rwo hejuru, atari muri Hip Hop gusa ahubwo mu mu myidagaduro muri rusange no mu bijyanye n’ubushabitsi.

Uyu mugabo asanzwe ari ‘producer’ ndetse yanabaye ‘executive producer’ wa album ya Burna Boy yagiye hanze mu 2020 yise “Twice as tall’’, akaba n’umuraperi wamamaye cyane.

Uretse ibyo ariko yanamamaye mu bikorwa byo gushora imari mu mideli n’itangazamakuru aho yashinze ‘Revolt TV’.

Mu 1993 yatangije label ya Bad Boy Records ubwo yari ari mu myaka 20, icyo gihe yahise atangira gukorana na Notorious B.I.G. wakoze album ebyiri za Hip Hop zongeye kuzamura ibendera ry’Umujyi wa New York muri icyo gihe.

Bad Boy yaje gukura yinjiza za miliyoni y’amadorali ndetse afasha abahanzi bamenyekanye mu myaka yo mu 1990 uhereye kuri Jodeci kugeza kuri Mary J. Blige.

Yanakoranye n’abandi bahanzi bakomeye barimo Aretha Franklin, Boyz II Men, TLC, Usher na Lil’ Kim.

Mu muziki wa P.Diddy yashyize hanze album eshanu, ebyiri yahuriyeho n’abandi ndetse n’imwe yakorewe ‘Remix’ n’indirimbo 72 zakozwe mu buryo bwa ‘Singles’.

Mu rugendo rwe rw’umuziki, uyu mugabo yegukanye ‘Grammy Awards’ eshatu, ‘MTV Video Music Awards’ ebyiri ndetse, mu 1997 yatwaye ‘Guinness World Record’ nka ‘Producer’ wa Hip Hop wahize abandi.

Mu 1998 yashinze “Sean John’’ yabaye imwe mu nzu z’imideli zikora imyambaro y’abagabo zari ku rwego rwo hejuru. Nyuma mu 2016 yaje kugurisha 90% by’imigabane y’iyi ‘brand’ ye kuri Global Brands Group ariko mu 2021 yongera kuyisubiza ayiguze miliyoni 7,5$.

Mu 2008 nabwo yaguze ‘Enyce clothing line’ kuri ‘Liz Claiborne’ ku madorali miliyoni 20. Mu 2013 Combs yashinze sosiyete ya ‘Combs Wines’.

Mu 2022 nibwo P.Diddy yinjiye ku rutonde rw’abahanzi batunze miliyari 1$. Ni umutungo yabonye nyuma y’igihe kinini ari umwe mu byamamare bimaze igihe kinini bihiga ifaranga hasi hejuru.

P.Diddy mu 1999 yafunzwe azira kurwana. Uwo mwaka yagaragaye mu bikorwa byo kurasa byabereye mu kabyiniro muri Manhattan, aho yari kumwe na Jennifer Lopez bigeze gukundana, ndetse abatangabuhamya icyo gihe bavuze ko bamubonanye imbunda gusa nyuma aza guhangurwaho icyaha.

Yanagiye ashinjwa kenshi ibikangisho no guhohotera abagore, ariko bikazinzikwa. Mu kiganiro cyo mu 2019 Gina Huynh bigeze gukundana yavuze ko yigeze kumukubita urukweto ndetse anamukurura umusatsi.

Jennifer Lopez mu 2003 mu kiganiro yagiranye na Vibe Magazine, yavuze igihe yabanyemo na P.Diddy kiri mu bihe bibi yagize mu rukundo. Aba bombi bakundanye kuva mu 1999 kugeza mu 2001.

P.Diddy yavuzwe kandi mu bagize uruhare mu rupfu rwa 2Pac wari uhanganye na Notorius B.I.G bakoranaga muri Bad Boy Records, 2PAC yapfuye mu 1996.

Ibigo bimwe na bimwe byatangiye kwitandukanya na P. Diddy.

Ibi bigo birimo ishuri Capital Preparatory Harlem Charter School ryasheshe amasezerano y’ubufatanye ryari rifitanye na Puff Daddy. Ni itangazo ryasohowe na Dr. Steve Perry washinze iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro na P.Diddy mu 2016 ndetse mu 2021 yatanze miliyoni 1$ yo gufasha iki kigo.

Uyu mugabo yeguye ku mwanya wo kuba umuyobozi wa Revolt TV yatangije mu 2013 afatanyije na Andy Schuon.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe