Wadusanga

Abahanzi

Agira ijwi rikurura Abagore cyane, The Ben ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Mugisha Benjamin, uzwi ku izina rya The Ben yavutse ku itariki ya 9 Mutarama 1988.

Yavukiye i Kampala muri Uganda. The Ben ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya RnB/Pop.

Avuka mu muryango w’abana batandatu barimo nka Danny (nawe w’umuhanzi n’ubwo atigeze amenyekana mu Rwanda), Green P uzwi muri Tuff Gangs.

Iby’ubuhanzi The Ben yabihereye mu muryango aho yakuze akundishwa n’ababyeyi be gusenga cyane.

Byatumye ajya muri Korali aho yari ari kumwe n’abandi bahanzi bamenyekanye nka Meddy, Lick Lick na Nicolas.

Uyu muhanzi atangira umuziki yabaga ari mu mutaka wa Tom Close gusa mu myaka ya 2008 nawe atangira kumenyekana.

Icyo gihe atangira umuziki yamenyekanye mu ndirimbo nka “Amaso ku Maso”, “Amahirwe ya nyuma” n’izindi nyinshi zamenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka ‘Si beza’ na ‘Mbwira’.

Yaje gukora indirimbo nka Uzaba Uza (yaririmbanye na Roger), Wirira, Imfubyi, Wigenda, Uri he, Sinzibagirwa, Zoubeda, Ese Nibyo n’izindi.

The Ben ni umwe mu bahanzi bambukiranyije ikinyacumi bagifite igikundiro cyane n’ubu indirimbo zigakundwa.

Uyu muhanzi yabaye kandi uwa mbere wakoranye indirimbo na Diamond Platnumz bise ‘Why’ yatumye yunguka abafana muri Tanzania.

The Ben arubatse yashakanye na Uwicyeza Pamella muri 2023.

Izikunzwe