Abahanzi
Afite amateka yo gutwara igihembo gikomeye muri Afurika, Alpha Rwirangira ni muntu ki?
Alpha Rwirangira ni umuhanzi w’umunyarwanda wabonye izuba ku wa 25 Gicurasi 1986.
Ni umwanditsi w’indirimbo witabiriye amarushanwa anyuranye.
Akunze kuririmba indirimbo zubakiye ku mudiho wa Reggae, Soul R&B n’izindi. Kandi yita cyane ku ndirimbo ziri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’igiswahili.
Yitabiriye irushanwa rya Tusker Project ndetse abasha kuryegukana, aho yari ahatanye n’abahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Yanakoranye indirimbo n’abarimo umuraperi A.Y binyuze mu ndirimbo nka ‘Songa Mbele, anafitanye indirimbo ‘Come To Me’ yakoranye na Bebe Cool.
Afite izindi ndirimbo zirimo nka: One Africa, Mama, Love yakoranye na Junior (Rwanda), This Child, Mwami, Happy Day yakoranye na Spax (Rwanda), Only you, Ndagukunda “I Love You” yakoranye na Princes Priscilla (Rwanda) n’izindi.
Alpha Rwirangira yashyingiranwe na Liliane Umuziranenge muri 2020 kanama tariki ya 22 nyuma yo gutandukana na Miss Uwingabire Esther bakundanye igihe kirekire bakanabyarana ariko nyuma bakaza gutandukana muri 2015.
Tariki ya 3 Ukwakira 2020, ni bwo Rwirangira n’umugore we bibarutse imfura yabo y’umukobwa.
Uyu mwana akaba yahise ahabwa izina rya Princess Irebe Rwirangira
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?