Wadusanga

Abahanzi

Abenshi batangarira ubunini bw’ijwi afite rinini rimuruta, Kivumbi King ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Kivumbi King ni umwe mubaraperi bahagaze neza mu Rwanda yaba mu myandikire n’imiririmbire.

Kivumbi King niyo mazina ye akaba ari nayo akoresha mu buhanzi, yavukiye mu gihugu cy’Uburundi mu w’i 1998.

Nyuma yo kuharangiriza umwaka wambere wa banza umuryango we wahise wimukira mu Rwanda aba ariho akomereza amashuri.

Kivumbi King afite ababyeyi umwe ukomoka mu Rwanda undi mu Burundi, bakigera mu Rwanda bahise bajya gutura i Nyamirambo mu Nyakabanda naho ntibahatinda bajya gutura mu Myembe ya Kacyiru .

Mu Rwanda yahize kuva mu mwaka wa kabiri ageze mu wa gatanu ajya kwiga Uganda aba ariho arangiriza amashuri abanza ahakomereza n’ayisumbuye aba ari naho ayarangiriza muri 2016.

Ajya Uganda avugako yigaga abaga mu kigo aho yisangaga ntawe bari kuganira bikaba byaranatumye abaho acecetse ntakunde kuvuga.

Ibi ninabyo byamubyariye kwisanga yabaye umuhanzi wandika ibisigo n’indirimbo akanaziririmba.

Muri uku gukunda kwandika ibisigo yaje kwisanga mu marushanwa aranayegukana, muri 2017 nyuma y’umwaka umwe asoje ayisumbuye yasohoye igisigo cye cyambere avugako aricyibihe byose gikozwe mu buryo bwamashusho, umunsi umwe yavuzeko yarose  yakoranye indirimbo n’umuraperi Riderman kurundi ruhande akavugako kiriya gisigo cyamubeteye imbarutso y’ubuhanzi bwe.

Bidateye kabiri yahuye n’umusore utunganya umuziki witwa Kenny Pro b yumva arapa neza batangira gukorana, nyuma y’umwaka umwe  bakorana bidakunda yaje gushyira hanze indirimbo yise Madamu muri 2018 irakundwa cyane iyi yari indirimbo ya cyenda.

Yasohoye nyuma izirimo Vanessa, Hejuru, Maso y’inyana nizindi nka PullUp yakoranye na DJ Toxxk na Ange Mutoni yatumye abona ibiraka byinshi yakuyemo amafaranga yo kubaka Studio ye, hari kandi iyo yakoranye na Mike Kayihura yitwa  Sabrina abajijwe uko baje kuyikorana asubiza avuga bahuriye muri Studio ariko nambere bari basanzwe baziranye.

Kivumbi King yiciwe intege kenshi nabamubwiragako nataririmba ikinyarwanda ko ntabufasha azabona.

Tariki 30 Nyakanga 2021 ashyira hanze Album ye yambere yise D.I.D yaririho indirimbo icumi zakunzwe cyane.

Tariki ya 8 Gicurasi 2024 Kivumbi King yasinyanye amasezerano y’imyaka 3 ishora kwiyongeraho ibiri na company yo muri Nigeria yitwa Deealoh Entertainment yo kureberera inyungu zumuziki we.

Kivumbi nyuma y’aho yahise akora ibitaramo bizenguruka isi amenyekanisha Album yise “Ganza”.

Yakomeje gukora cyane hazamo n’indirimbo yakoranye na Axon bise Wait ikunzwe mu buryo budasanzwe kimwe niyo yise Yarampaye yakoranye na Kirkou wo mu Burundi.

Avugako mu gukorana n’umuhanzi atita ku izina ahubwo yita kubushobozi bwe, umunsi we wakazi awutangira atinze no kuwusoza bikaba uko kuko hari nigihe yirarira studio.

Kivumbi akunda umuhanga witwa Albert Instein, akaba afana ikipe ya APR BBC ikina basketball .

Akunda Tattoo aho kukaboko ke kiburyo hariho Tattoo ya Under Dog Under God, akunda Piano nubwo atazi kuyicuranga gusa akaba azi gucuranga guitar.

Mu muziki akunda kumva Riderman n’umuhanzi yakuze akunda, Bushali, B Trey, Kenny K Shot na Ishinga Kevin.

Avugako yifuza gusura Jamaica igihugu Bob Marley akomokamo, King avuka mu muryango w’abana batanu abahungu batatu nabakobwa babiri, iri zina Kivumbi n’iryumuryango kuva kuri se umubyara bose bitwa ba Kivumbi.

 

Izikunzwe