Wadusanga

Abahanzi

Abamwumva bamufata nka Israel Mbonyi wejo hazaza ,umuramyi Robert Ndayisaba ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Robert Ndayisaba yavukiye mu mujyi wa Kigali ,mu Akarere ka Gasabo umurenge wa Kinyinya(Kagugu),yavutse tariki ya 15 Werurwe mu 1998.

Amashuri abanza yayize muri Groupe Scolaire Kagugu Catholique,ikiciro rusange acyiga muri Saint Trinity ageze mu wa kabiri ajya kwiga muri Groupe Scolaire Gisozi ayarangije akomereza muri  Ecose Musambira yiga Math, Economics na computer science.

Avuka kuri Papa  Karangwa Charles na  Karugwiza Espérance akaba afite se gusa.

Ni umwana w’umuhererezi mubana batatu.

Ndayisaba yakiriye agakiza muri 2015,mu itorero ryitwa Siloam Pantecoste Ministries ubu akaba avengers muri Ntora English Church ya ADEPER.

Indirimbo ze za mbere zasohotse 2024, Ubu uyu muhanzi uramya  akanahimbaza Imana afite indirimbo ebyiri ziri kuri Youtube ndetse ziri no kuyandi ma  platform nka Spotify, Apple music, Amazon music,Deezer,Boomplay, n’ahandi.
Indirimbo yasoho ye bwambere ni iyitwa Imbere Yanjye,iya kabiri ayitwa KIRANUKA.

Yatangiye kuririmba kera muri Korari z’abana muri ADEPER ariko amaze gukura ntiyigeze akomeza muma korari.

Yatangiye kwandika indirimbo no kuririmba 2014 akijya mu mashuri yisumbuye.mu kigo cya Ecose Musambira ubwo yajyaga mu itsinda risengera ku ishuri ryari rizwi nka RAJEPRA.

Niho umuhamagaro we watangiriye kuburyo bweruye nanabwo yahise agirwa President waba kristo muri RAJEPRA muri 2016.

Muri 2017 yagizwe Vice president wa RAJEPRA, Aba na President w’ivugabutumwa,
ndetse yari ahagarariye n’abasomyi babiriya (Ligue pour la Lecture de la Bible) muri RAJEPRA , ariko ibyo byose akabifatanya no kuririmba.

Mubuzima busanzwe akora inijyanye Technical Customer Support Agent muri Kaminuza ya WEC .

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe