Wadusanga

Abahanzi

Aba producer yakoranye nabo bavugako afite impano idasanzwe, Skalla ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Uwineza Marie Claire, amazina akoresha mu buhanzi ni Skalla yavukiye mu Karere Nyamasheke,umurenge wa Macuna yavutse tariki ya 10 Kamena 2003.

Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Rugano,Amashuri yisumbuye ayiga Jill Barham mu icungamutungo.

Skalla ni umwana w’umuhererezi  mu muryango wabana batandatu.

Skalla yatangiye umuziki afite imyaka 10 aririmba muri korali y’abana mu idini ya katorike.

Yaje kwimukira muri Kigali mu mwaka wa 2016.

Indirimbo yambere yakoze yitwaga ‘Warantengushye’ ,muri 2019 ikorwa na Beat killer muri Bigtown Record.

Amaze gukora indirimbo nyinshi gusa izo yarekuye ni eshatu zirimo imwe ifite amashusho yitwa ‘Ifeza’.

Ni umuhanzikazi akora injyana zirimo RN&B ,Drill,Afrobeat  avugako umuhanzi afatiraho ikitegererezo niari Fave ukomoka muri Nigeria.

Amaze gukorana naba producer bagiye bamufasha muri uru rugendo barimo Muriro,Beat killer n’abandi.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe