Abahanzi
Aba producer yakoranye nabo bavugako afite impano idasanzwe, Skalla ni muntu ki?
Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Uwineza Marie Claire, amazina akoresha mu buhanzi ni Skalla yavukiye mu Karere Nyamasheke,umurenge wa Macuna yavutse tariki ya 10 Kamena 2003.
Amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire Rugano,Amashuri yisumbuye ayiga Jill Barham mu icungamutungo.
Skalla ni umwana w’umuhererezi mu muryango wabana batandatu.
Skalla yatangiye umuziki afite imyaka 10 aririmba muri korali y’abana mu idini ya katorike.
Yaje kwimukira muri Kigali mu mwaka wa 2016.
Indirimbo yambere yakoze yitwaga ‘Warantengushye’ ,muri 2019 ikorwa na Beat killer muri Bigtown Record.
Amaze gukora indirimbo nyinshi gusa izo yarekuye ni eshatu zirimo imwe ifite amashusho yitwa ‘Ifeza’.
Ni umuhanzikazi akora injyana zirimo RN&B ,Drill,Afrobeat avugako umuhanzi afatiraho ikitegererezo niari Fave ukomoka muri Nigeria.
Amaze gukorana naba producer bagiye bamufasha muri uru rugendo barimo Muriro,Beat killer n’abandi.
-
AbanyamakuruImaza icyumweru 1
Yinjira mu itangazamakuru yatojwe n’umuhanzi Platini, Ismaël Mwanafunzi ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Niwe mu Miss Rwanda wahinduye ibintu mu buryo butatekerezwaga, Miss Nishimwe Naomie ni muntu ki?
-
AbacuruziImaze ibyumweru 4
Hagati ye na Transport mu Rwanda washyiramo ikimenyetso cya bingana, Rtd Colonel Dodo ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 3
Umukinnyikazi wa Filime Nyambo Jessica ni muntu ki?