Wadusanga

Abahanzi

Afatwa nk’umwamikazi wa HipHop mu Rwanda, Oda Pacy ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Ubusanzwe yitwa Uzamberumwana  Paifique ariko yaje mu muziki akoresha izina rya Oda Paccy.

Yavutse tariki ya 06 werurwe mu 1990 ni umunyarwandakazi w’umuhanzi wamenyekanye mu njyana ya hiphop.

Niwe mukobwa wabimburiye abandi mu gukora injyana ya Hip Hop mu Rwanda.

Yakuze akunda Hip Hop kuko yari umufana ukomeye wa Eminem na Dr. Dre ndetse bituma akora iyi njyana.

Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Ese Nzapfa?’ yatumye amenyekana cyane ‘Miss President’, ‘Biteye ubwoba’ ‘Uwo Ninde’ n’izindi.

Muri 2019 yashinze kandi ayobora Ladies Empire Records Yakore ragamo nyakwigendera producer Junior multisystem ,yibitseho ibihembo 2 bya salax.

Uyu muraperikazi hari benshi badatinya kuvuga ko ariwe mwamikazi w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda.

Nyuma yo kumara igihe atagaragara mu muziki, Oda Paccy aherutse gutangaza ko yawugarutsemo bushya ndetse ashyira hanze indirimbo yise ‘Ngicyo’.

Ni umubyeyi afite umwana umwe witwa Magazine Linca yabyaranye na rurangiranwa mu gutunganya umuziki mu buryo bw’Amajwi n’Amashusho Lick Lick.

 

Izikunzwe