Abahanzi
Ni umuraperi utajya urekura, Riderman ni muntu ki?
Ubusanzwe yitwa Emery Gatsinzi ni umwe mu baraperi babaye inkomarume. Riderman yavutse mu 1987 akaba imfura mu bana batanu.
Uyu muhanzi yavukiye mu muryango wa gikirisitu ndetse umubyeyi we na mushiki we bose bari abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana.
Riderman nawe yakundaga kubiyungaho bakaririmbana mbere yo kuryama. Uyu muhanzi yiyumvagamo ubusizi ndetse n’umuziki nyuma yo kwitabira igitaramo cya Lucky Dube cyabaye mu 2003 kuri Stade Amahoro yahisemo guhuza ibi byombi.
Mu 2006 yatangije itsinda rya UTP Soldiers yari ahuriyemo na Neg G The General ndetse MIM nyuma aza gutandukana na bagenzi be. Uyu muhanzi yahise atangira kuririmba ku giti cye.
Mu 2009 yashyize hanze album ye ya mbere.
Mu bwana bwe Riderman yakundaga abahanzi barimo Jean-Christopher Matata, Benjamin Rutabana na Kidumu.
Nyuma yaje kwiyumvamo abaraperi nka Tupac Amaru Shakur, 50 Cent na Lil Wayne.
Yahuriye ku rubyiniro n’abahanzi mpuzamahanga batandukanye barimo Sean Paul, Lauryn Hill, Mr Flavour, Elephant Man, Koffi Olomide, Brick and Lace, Sean Kingston, D’banj, Shaggy n’abandi.
Album nshya afite yayikoranye n’umuraperi mugenzi we Bulldog yayise’Icyumba cy’Amategeko’.
Kugeza nubu uyu muraperi ari mu bahagaze neza mu Rwanda.
Arubatse afite abana batatu barimo n’I’m panga yashakanye na Miss Agasaro Nadia muri 2015.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?