Abacuruzi
Yigeze kuba umugore w’uwashinze Apple ikora iPhone, Laurene Powell Jobs ni muntu ki?
Umunyemari w’Umunyamerika, Laurene Powell Jobs wavutse ku wa 6 Ugushyingo 1963, ni umugore w’umucuruzi ndetse akaba umunyemari ubarirwa muri za miliyari z’Amadorali ya Amerika.
Powell Jobs azwiho kuba yari umugore wa Steven Paul Jobs, wamenyekanye cyane nka Steve Jobs uri mu bashinze uruganda rwa Apple rukora telefoni za iPhone, mudasobwa za iMac, iPad ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Umugabo wa Laurene Powell Jobs yapfuye mu 2011. Yahise ajya mu bikorwa by’ubucuruzi bimugira umuherwe ubarirwa muri za miliyari z’amadorali ya Amerika, kuri ubu akaba yarashinze Ikigo cya Emerson Collective abereye Perezida.
Emerson Collective ni ikigo gikora ibikorwa bitandukanye birimo ubugiraneza, ishoramari, guteza imbere ubugeni n’ubuhanzi ndetse no gufasha ba rwiyemezamirimo bahanze ibishya mu kuzana impinduka ku baturage. Ifatanya n’abaturage ndetse n’indi miryango gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bitandukanye.
Emerson Collective kandi ikorana n’abacuruzi, abikorera , abayobozi muri guverinoma mu bikorwa byo guteza imbere sosiyete hahangwa imirimo n’ibindi bifasha abaturage kwiteza imbere.
Powell Jobs kandi ni umwe mu bashinze Ikigo cya XQ Institute gifite intego yo guteza imbere amashuri yisumbuye muri Amerika.
Kuri ubu Powell Jobs atuye mu gace ka Palo Alto muri Leta ya California aho abana n’abana be batatu.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?