Abacuruzi
Yashinze ikigo kinini i New York, Neri Bukspan ni muntu ki?
Neri Bukspan, ni Umuyobozi w’Ikigo cya Standard & Poor’s Credit Market Service gifite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umuhanga ufite uburambe akaba umujyanama mu bijyanye n’ibaruramari, isoko ry’imari n’imigabane.
Afite ibyemezo by’ubunyamwuga mu ibaruramari n’icungamutungo bitangwa ku rwego mpuzamahanga na Amerika muri rusange birimo CPA, AICPA.
Ni umuyobozi wa komite ngishwanama y’urwego rushinzwe kugenzura ubuziranenge mu ibaruramari [Financial Accounting Standards Board, FASB], ndetse akaba umujyanama mu rwego rushinzwe kugenzura ubuziranenge mu bijyanye n’icungamutungo [Accounting Standards Executive Committee, AcSEC].
Bukspan afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo n’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Tel-Aviv muri Israel, akagira n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza [Master’s Degree] mu bijyanye n’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya California ndetse na Masters mu bijyanye n’imisoro yavanye muri University of Southern California.
Neri Bukspan ni umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Ernst & Young Global Limited [EY] gitanga ubujyanama , ubufasha n’amahugurwa mu bijyanye n’icungamutungo, ibaruramari ndetse n’imiyoborere.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?